Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama wigaruriye uduce twa Bitonga, uhirukanye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lumbishi na Bitonga twombi ni uduce duherereye muri Teritwari ya Kalehe, hafi nanone y’agace ka Minova gaherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Nka Bitonga si ubwa mbere M23 iyigeramo, kuva muri Gicurasi 2024 na bwo izi nyeshyamba zarigaruriye zikirukanyemo ingabo z’u Burundi ariko nyuma zikaza kukavamo.
Gufata agace ka Bitonga n’aka Lumbishi kuri ubu biraha M23 amahirwe y’uko ishobora no kwigarurira mu buryo bworoshye agace ka Minova ndetse n’aka Bweramana.
Abakurikiranira hafi intambara uyu mutwe umaze imyaka itatu urwanamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa bahuriza ku kuba M23 iramutse ifashe Minova yaba inize burundu Umujyi wa Goma; dore ko inyeshyamba zayo zisa n’izagose ibice byose biwerekezamo.
Kugenzura Minova byaba bivuze ko inzira y’amazi y’ikiyaga cya Kivu yahuzaga Goma n’ibice birimo Umujyi wa Bukavu n’igihugu cy’u Burundi yaba ifunze burundu, ibyarushaho gushyira mu kaga ingabo zitavuga rumwe na M23 ziri i Goma.
Mu minsi ishize Alpha Mike usanzwe afasha BWIZA mu busesenguzi yatangaje ko mu gihe Minova yaba ifashwe, inzira ishoboka yafasha abari i Goma kuba bahasohoka ari iyerekeza mu Rwanda.
Yunzemo ko mu gihe ingabo za Leta zaba zifungiranwe muri uyu mujyi byagorana kubona umusada uturutse mu bindi bice bya Congo, ibyaha M23 amahirwe yo kuwigarurira mu buryo buyoroheye cyane.


