Umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru wigaruriye ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma, uhita unafunga ikirere cyo muri uyu mujyi.
M23 yigaruriye ikibuga cya Goma ku manywa yo kuri iki Cyumweru, nyuma yo kucyirukanaho Ingabo za Leta za kirindaga.
Itangazo uyu mutwe wahise usohora wavuze ko ikirere cya Goma kuri ubu gifunzwe, ibisobanuye ko nta ndege yemerewe kugwa cyangwa guhaguruka ku kibuga cyo muri uriya mujyi.



