M23 yise ‘amahomvu’ itangazo rya FARDC risaba abasirikare bayo guca umubano na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 watangaje ko nta gaciro wigeze uha itangazo ry’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abasirikare bacyo guca umubano na FDLR, ubyita ‘amahomvu’.

Mu ijoro ryakeye ni bwo FARDC biciye mu muvugizi wayo, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge, yasabye abasirikare bose ku rwego rwose bariho ko babujijwe gutangiza cyangwa gukomeza kugira aho ari ho hose bahurira na FDLR.”

FARDC yaburiye abasirikare bayo ko uzarenga ku mabwiriza mashya yaraye ashyizweho”azatabwa muri yombi anasogongere ku gitsure cy’amategeko.”

FARDC yakumiriye abasirikare bayo gukomeza umubano bari bafitanye na FDLR, mu gihe impande zombi zisanzwe zifitanye umubano w’igihe kirekire. FDLR ni imwe mu ncuti z’akadasohoka FARDC yitabaje ku rugamba ngo ziyifashe guhangana na M23 imaze imyaka ibiri yarayijujubije.

Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyatangajwe na FARDC “ni amahomvu, nta kindi bigamije usibye kuyobya uburari.”

Yunzemo ati: “Ibi ni ukurangaza abantu, nta ngaruka bizigera bigira cyangwa ngo bigire icyo bihindura ku biri kubera ku kibuga muri iki gihe.”

Bisimwa yavuze ko FDLR imaze igihe kirekire itakiri umutwe witwaje intwaro gusa, ko ahubwo yamaze guhabwa imyirondoro ya FARDC na Wazalendo ku buryo isigaye yitangira RDC nk’abanye-Congo nyabo.

Yakomeje agira ati: “[FDLR] ni ba Ofisiye n’abasirikare bato ba FARDC, irenze kuba iyi mitwe izwi nka Wazalendo igizwe n’abaturage [RDC ivuga ko] bakunda igihugu yamaze kwinjizwa mu ngabo z’igihugu nk’inkeragutabara.”

Ku bwa Perezida wa M23, si ngombwa ko FARDC itangaza ku mugaragaro ko ihagaritse imikoranire yayo na FDLR, ko ahubwo igikenewe ari uguhagarika gutoteza Abatutsi, imvugo z’urwango ndetse n’izibasira abanyamahanga ndetse n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko ku byerekeye ingengabitekerezo, “FDLR ntaho itaniye na FARDC cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu ndetse n’imitwe y’inkeragutabara yiswe Wazalendo.”

Ku bwa Perezida wa M23, Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ntabwo yiteguye gushyira iherezo ku ntambara amaze igihe yarashoyemo RDC, keretse yikijije abo yita ko “binjiriye” igihugu cye, by’umwihariko “abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko amaze igihe abyivugira.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. M23 yise ‘amahomvu’ itangazo rya FARDC risaba abasirikare bayo guca umubano na FDLR
    Ubufaranda muri Interview ya Pres Tshisekedi yivugiye ko harimwo abacancuro baturuka muri France, aho twari tuzi ko hari aba Roumains, Oubekistans na Wagners, we yongeyemwo nabafaransa. U Bufaransa bwibagiwe kugaya incuti yabwo ya kera FDLR, si uko batazi ko amacakuri babuzuza hariyo ariyo atuma abantu birirwa batwikwa bazira ubwoba, si uko abo birirwa bicwa bazira ko ari abatutsi batabazi ….Oya ariko politique yabo…ntituma babyaga cg ngo babivugeho bavuga M23. Ibipolitiques bipfuye nkibyo nibyo byica isi ni nacyo gituma iki kibazo kitazakemurwa muba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *