Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, watangaje ko wivuganye Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 biciye mu muvugizi w’Ishami ryayo rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko yiciye Gen Cirimwami mu gace ka Kasengezi, agace kari hafi ya Mugunga mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.
Yagize ati: “Umugaba w’Ikirenga wa FDLR, Gen Cirimwami yapfuye. Yiciwe muri Kasengezi aho yari yagiye gusura imirongo y’urugamba no kwifotoza.”
Cirimwami yari Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Nzeri 2023, nyuma yo guhabwa izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wari umusimbuje Lieutenant-Général Constant Ndima Kongba.
Gen Cirimwami wakomokaga mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bwoko bw’Abashi, yamaze igihe kinini akorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mata 2022 ubwo yagirwaga umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu na Ruguru bizwi nka Sokola II.
Icyo gihe ni bwo hashize igihe gito imirwano y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 yubuye.
Itangazo rya ministeri y’ingabo rimushyira muri uwo mwanya icyo gihe ryashinje Général de Brigade Évariste Mwehu Lungu yasimbuye kunanirwa guhashya M23.
Cirimwami amaze gufata izo nshingano, byagiye bivugwa n’ibinyamakuru ko ubwe yajyaga ku rugamba kuyobora ingabo zirwana na M23 aho rwari ruhinanye muri teritwari ya Rutshuru.
M23 inshuro nyinshi yagiye imuhusha, kugeza ubwo hagiye basohoka amafoto amugaragaza yambaye inkweto zibusanye ahunga imirwano.
Nko mu mirwano ikomeye yo muri Kamena 2022 yasize M23 yigaruriye Umujyi wa Bunagana, uyu mutwe wahushije Cirimwami ariko wivugana Major Eric Kiraku Mwisa wari ushinzwe umutekano bwite we.
Muri iyo minsi kandi ni na bwo Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bahamagaje Cirimwami i Kinshasa kubera kunanirwa M23, maze muri Nyakanga 2022 amugira komanda w’akarere ka gisirikare ka Ituri.
Yari ku ruhembe rw’imikoranire ya FARDC na FDLR!
Général-Major Peter Cirimwami M23 yemeje ko yivuganye, usibye kuba yari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru anashinjwa kuba ari we wari ku ruhembe rw’imikoranire y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Col Vianney Kanyamuhanda Kazarama wigeze kuba Umuvugizi wa M23, mu mwaka ushize yabwiye BWIZA TV ko Cirimwami ari we wagiriye Tshisekedi inama yo kwitabaza FDLR mu guhangana na M23 ndetse no kuba yakwifashisha uyu mutwe mu kugaba ibitero ku Rwanda.
Raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira imikoranire ya Cirimwami na FDLR, by’umwihariko umubano wihariye yari afitanye n’abayobozi bakuru b’uriya mutwe barangajwe imbere na Lt Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’.
Nka raporo impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’Ukuboza 2024 igaragaza ko mu Ukuboza 2024 Igisirikare cya RDC cyateguye mu ibanga ibikorwa byari bigamije kwica abayobozi bakuru ba FDLR nk’imwe mu nzira zo gukemura ibibazo biri hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda, gusa ntibyagira icyo bigeraho ku mpamvu bikekwa ko zatewe na Cirimwami waburiye inshuti ze zo muri FDLR zigahunga.
M23 yemeje ko yishe uyu mugabo, nyuma y’amasaha make itangaje ko iri mu nzira zo kwigarurira umujyi wa Goma.


