Mabuja yaranyambuye anankubitira iwe, ese nihorere mutware umugabo?

Sangiza iyi nkuru

Amahoro kuri mwese, nitwa Olive nkaba nari maze umwaka n’igice nkora muri Alimentation y’umukire ariko narambuwe ndanakubitwa.

Muri icyo gihe cyose nagiye mpembwa nabi pe, uku kwezi nkahembwa ukundi bikanga, gusa ku ruhande rumwe mabuja akambwira ko nta mafaranga ahari kandi mbona business igenda neza.

Databuja ntabwo akorera aho, yifitiye akandi kazi akunda kuhaca rimwe na rimwe nk’iyo aje gufata umugore we ngo batahe.

Ubu maze ibyumweru bibiri mpavuye, ariko nagiye kwishyuza nyamugore mu rugo nsanga umugabo we ahari, yatunguwe cyane no kumenya ko bandimo ideni atonganya umugore, yuririra aho ankubita urushyi ngo n’ubundi nta kuntu umugabo we atandengera ngo ndi indaya ye.

Narumize bunguri pe, byarambabaje kuko nta bimenyetso nari kubona ngo murege. Yanshinje kumutwarira umugabo nta n’umunsi n’umwe twari twicarana ngo tuganire, yewe nta na nimero yanjye agira cyangwa ngo ngire iye.

Nyuma y’aho umugabo we yaje kumpamagara akuye nimero yanjye muri telefoni y’umugore we, namusobanuriye amezi andimo anyishyura kimwe cya kabiri arananyihanganisha ambwira ko n’ayandi azagenda ayampa buhorobuhoro.

Kugeza ubu umugabo ntagisinzira, buri kanya aba ampamagara, ansaba kunsohokana, anyereka uburyo yari yarabuze uko amvugisha kubera umugore we twabaga turi kumwe! Ubu ageze n’aho kumbwira ko azanshingira business imeze nk’iyo y’umugore ngo kuko yabonye mbishoboye.

Gusa ikinteye impungenge ni uko bombi babana ariko nta mwana bagira, kandi bamaranye imyaka igera mu 8,nkagira amakenga ko yashaka kungira umugore wa kabiri kuko numva agamije byinshi birimo no kunkodeshereza aho kuba ngo heza.

Burya umujinya n’inzika ni bibi, numva nshaka kwihorera kuri uyu mugore wansuzuguye ariko na none bikantera ubwoba, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mabuja yaranyambuye anankubitira iwe, ese nihorere mutware umugabo?
    Wa mukobwa we, singushira amakenga na gato. Amagambo ya we ubwa yo ni yo akuvuye mo. Ni yo agushinja.
    Uratknyuka kuvuga Ngo wumva wakwohorera kuri uyu mugore kuko yagusuzuguye???? What do you say?
    Wagira ngo se aguhe icyubahiro nyabaki, kandi ari nyokobuja?
    None Ubu koko urumva uri k’urwego rwa nyokobuja ngo kuko umugabo we agutongoza.
    Ariko umenye ko utari umugore w’uwo mugabo. Ahuhubwo ashaka kukugira indaya ye. Nakugira indaya se, uriho wibwira ngo urihorera, ni bwo none ho uzaba wubashywe kuko uhinditse ihabara y’umugabo we? Ushatse wahina ukugutu nyabuna.
    Uratekereza ko uwo mugore n’aho yaba umusazi yapfa kugukubita kandi azi ko polisi y’ubu itagikina, yahita imutambikana?
    Ndumva ushaka ko aguhata inkoni ahubwo, kuko ugambiriye kumitwara umugabo… ariko ubutaha ashobora kutazagukubita ahubwo akanakwica. Ntuzi igihe icyo ari cyo uracyaceza umukino wabana.

  2. Mabuja yaranyambuye anankubitira iwe, ese nihorere mutware umugabo?

  3. Mabuja yaranyambuye anankubitira iwe, ese nihorere mutware umugabo?
    wa mukobwa we gira vuba wikwitesha ifaranga.sanga umugabo ibindi bizikora
    gusa ntuzamuhe atarabanza kukugeza mwiyo nzu ashaka kuguha nibindi
    ryamafranga sha urupfu rurya abantu yaguhoraga ikise uwo mugore usubize
    ko iyi message uyibonye nkomeze nguhe ibitekerezo.

  4. Mabuja yaranyambuye anankubitira iwe, ese nihorere mutware umugabo?
    wa mukobwa we gira vuba wikwitesha ifaranga.sanga umugabo ibindi bizikora
    gusa ntuzamuhe atarabanza kukugeza mwiyo nzu ashaka kuguha nibindi
    ryamafranga sha urupfu rurya abantu yaguhoraga ikise uwo mugore usubize
    ko iyi message uyibonye nkomeze nguhe ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *