Abasilamu basaga miliyoni ebyiri, baturutse mu bice bitandukanye by’ isi, nibo bari muri Arabia Saudite mu rugendo rw’ iminsi itanu ruhora rubahuza uko umwaka utashye.
Urwo rugendo rutegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’intama wahimbajwe kw’isi yose kuri uyu wa mbere 12 Nzeli 2016.
Igihugu cya Irani nticyitabiriye urwo rugendo, kivuga ko igihugu cya Arabia Saudite nta bushobozi gifite bwo kwita k’ umutekano w’ abantu .
Abayisilamu b’abanya irani bo mu bwoko bw’Abashiite bahisemwo kugirira uru rugendo mu murwa mutagatifu w ’i Karbala muri Iraki.
Tubamenyeshe ko mu rugendo rwo mu mwaka ushize, abanya irani bagera ku 100 nibo bapfuye ku bwinshi mu bantu basaga 2000 bapfiriye mu mubyigano wabereye aho i Macca.
Ikindi cyatumye Irani itashimye kohereza abaturage bayo i Macca, ni uko basanzwe batumvikana na Arabiya Saudite, biturutse ku intambara imaze imyaka ivugwa muri Yemeni na Siriya, aho ibyo bihugu byose bifite abo bifashe mu mugongo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


