Macky Sall ari mu rugendo nyobokamana muri Arabiya Sawudite

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha make avuye muri Senegali, uwahoze ari Perezida Macky Sall yagaragaye muri Arabiya Sawudite ari kumwe n’umugore we Marième Faye Sall.
Mu rugendo rwe rwa Oumra, (akaba ari urugendo rujya i Maka ariko rudategetswe umusilamu uwo ari we wese nk’urwitwa «  hajj  ») muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa 2 Mata 2024, Macky Sall yagaragaye I Maka aho azava yerekeza mu Bufaransa nyuma akazajya muri Maroc. Aho I Paris mu Bufaransa azahafata ibikubiye mu bisobanuro mu nyandiko z’amasezerano ya Paris ku baturage n’umubumbe. Izi akaba ari inshingano nshya yahawe zo kuba intumwa yihariye y’amasezerano ya Paris ku baturage n’umubumbe azwi nka 4P :Pacte de Paris pour les peuples et la Planète.

Hatitawe kubyaranze manda ye ,Maky Sall yahererekanyije ubutegetsi bwe mu mahoro n’umusimbuye Bassirou Diomaye Faye. Mu ibaruwa ifunguye yandikiye bagenzi be bo mu Ishyaka rya Alliance pour la République, Macky Sall yabasezeranyije ko azakomeza kuba mu ruhande rwabo kandi ko bazagumya gufatanya.

Bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko, nyuma yo kuva ku butegetsi Perezida Macky Sall, ateganya guhita ava mu gihugu cye cya Senegali akazajya kwibera mu gihugu cya Maroc.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *