Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron arateganya guhura na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goïta mu gihe ingabo z’igihugu cye ziri kuva muri iki kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugabane wa Afurika.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 yatangaje ko Perezida Macron azagirira uruzinduko muri Mali tariki ya 20 Ukuboza, akaganira na Col. Goïta, gusa ingingo bombi bagomba kuganiraho ntizirashyirwa ahagaragara.
Gusa birakekwa ko mu byo abakuru b’ibihugu byombi bazaganira harimo ingingo eshatu nyamukuru: gutaha kw’ingabo z’u Bufaransa, abasirikare b’abacancuro b’Abarusiya no ku buyobozi bw’inzibacyuho bwa Mali.
Uruzinduko rwa Macron ruraba mu gihe ingabo z’igihugu cye zikomeje kuva muri Mali, mu rwego rwo kugabanya umubare w’ingabo zacyo ziri mu karere ka Sahel kugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe yegamiye kuri Isilamu.
Mu gihe cya vuba, ingabo z’u Bufaransa zavuye mu birindiro zari zifite muri Kidal na Tessal mu majyaruguru ya Mali, ku wa 13 Ukuboza zikaba zariteguraga kuva no mu bindi bya Timbuktu.
Uwo munsi, ingabo z’u Bufaransa zagaragaye zipakira ibikapu, zisenya ibibuga by’imikino zakiniragaho, zisenya amahema, ibyo zitazatwara zikabyangiza. Ibikoresho byazo zavugaga ko zibijyana ku birindiro bya Gao biri mu majyepfo.
Capt. Florian ushinzwe ibikorwa byo kwimura ingabo z’u Bufaransa muri Timbuktu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko barimo gutoza ingabo za Mali ku buryo zizasigara zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba. Yagize ati: “Turimo gutoza ingabo za Mali mbere y’uko zidusimbura.”
Guverinoma y’u Bufaransa ivuga ko ingabo z’iki gihugu zizaba zikiri muri Sahel [Mali ibarizwamo] mu mpeshyi y’umwaka w’2022 zizaba zitarenga 3000, zivuye ku 5100 zari zihari mu mpeshyi y’uyu w’2021.
Gusa biravugwa ko mu gihe izi ngabo zivayo, ari ko umutwe w’abasirikare b’abacancuro wa Wagner Group wo mu Burusiya ari ko wohereza benshi muri aka karere, bagafatanya n’ingabo z’ibihugu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.
Wagner Group kandi, ntabwo yumvikana neza mu matwi y’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi, hamwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu kanama kawo gashinzwe umutekano, kagiye gasohora raporo zitandukanye ziwushinja kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bikorwa byawo. Ingero za hafi ziri ku bacancuro bavugwa muri Repubulika ya Centrafrica na Chad.
Ingabo z’u Bufaransa zatangiye kujya muri Mali mu 2013 ubwo iki gihugu cyatangiraga kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba yegamiye kuri Al Qaeda na Islamic State.



