Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club– Intwararumuri, yitabiriye umwiherero wa Gatatu uhuza abanyamuryango b’uyu muryango. Ubwo yabagezagaho ikiganiro yababwiye ko yifuza ko umwera ubaturukamo wakwira mu Banyarwanda bose.
Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018, mu cyumba cy’inama ‘Intare Conference Arena’ kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Muri uyu muhango, kandi hakiriwe abanyamuryango bashya, hanatorwa abayobozi b’inzego zigize uyu Muryango.
Mu kiganiro yagejeje ku banyamuryango, Mme Jeannette Kagame yashimiye abagiteguye, anavuga ko aterwa ishema no kuba Umuyobozi w’uyu muryango.
Madamu Jeannette Kagame yabatangarije ko ahora yifuza ko umwera ubaturukamo wakwira hose no mu bo babyara, abo babana nabo n’abo bayobora. Ati “Twagize umugisha wo kumva vuba rugikubita ko dukeneye kuramira igihugu cyacu duhereye ku miryango yacu. Twishyize hamwe dushakisha uko twafasha umuryango, tubitangira tuzi ko ari urugendo rutazoroha ariko dukurikije ubushakashatsi bukorwa biratanga icyizere cy’umuryango n’u Rwanda twifuza”.
Yakomeje avuga ko nta rindi banga akoresha kugira ngo yuzuze nshingano ze neza, usibye kwibuka ko ubuzima, inshingano ari urugendo ntawe ukwiye kwibeshya ko ari mwiza kuko bitamufasha guhora yivugurura. Ati “Ubunararibonye bw’umuntu muri uru rugendo, buterwa n’ibyiciro cyangwa ibihe, inshingano z’urugo, urugero abana bagezemo n’ibindi”.
Umuryango Unity Club/ Intwararumuri umaze imyaka 22 ushinzwe ufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.
Umuryango Unity Club mu myaka 22 umaze mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri, umaze kubaka inzu eshanu zituzwamo inshike za Jenoside yakorewe abatutsi [Impinganzima] mu Ntara zitandukanye zirimo inzu ebyiri zubatswe mu karere ka Huye, inzu imwe yubatswe mu karere ka Rulindo, imwe mu karere ka Kamonyi n’indi yubatswe mu karere ka Kayonza.



