Ikigo gishinzwe kwamamaza no gutanga amanota, Avance Media, cyashyize ahagaragara urutonde rw’abagore 100, barimo Jeannette Kagame n’Abandi Banyarwandakazi, bavuga rikijyana kurusha abandi b’Abanyafurika rugaragaraho amazina manini, abakiri bato na ba rwiyemezamirimo. Mu bihugu bikoresha Igifaransa uru rutonde ruriho abagore benshi bo muri Senegal, Abanyekongo n’Abanyarwanda.
Uru rutonde rwa 2021 ruriho abayobozi b’ibigo n’imiryango, abahanzi, abanyapolitiki, abo muri sosiyete sivile, abo muri za kaminuza n’andi mazina akomeye. Abo bagore b’Abanyafurika baturutse mu nzego zitandukanye batoranijwe kubera akazi kabo ndetse n’ibyo bagezeho nk’uko iyi nkuru dukesha VOAAfrique ivuga.
Mu mazina akomeye ari kuri uru rutonde twavuga nka Ngozi Okonjo-Iweala, wo muri Nigeria, ba perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Minisitiri w’Intebe wa Togo, Victoire Tomégah-Dogbé, Visi Perezida wa Bénin Mariam Chabi Talata na mugenzi we wa Uganda, Jessica Alupo.
Abanyarwandakazi bari kuri uru rutonde
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, umuyobozi wa Imbuto Foundation, ni umwe mu bantu bagaragara kuri uru rutonde rw’abagore 100 b’Abanyafurika bavuga rikijyana nk’uko byemezwa na Avance Media. Jeannette Kagame azwiho ibikorwa bitandukanye yakoze mu kurwanya Sida mu myaka isaga 20 ishize.
Fondasiyo ye ishyira mu bikorwa imishinga itandukanye nko kwagura ubuvuzi bw’ibanze, kuzamura ubumenyi mu buzima bw’imyororokere, uburezi bw’abakobwa no kwihangira imirimo.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika kandi yagiye ahabwa ibihembo byinshi mu rwego rwo kumushimira imbaraga yashyize mu guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda.
Kuri uru rutonde kandi hariho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga na minisitiri w’itangazamakuru mu Rwanda.
Mu nama mpuzamahanga ku burezi bw’abakobwa n’amahugurwa y’abagore ya OIF mu 2019 i Ndjamena, muri Tchad, yasabye abanyamuryango ba OIF kongera ingufu kugira ngo abakobwa bagire uburenganzira bwo kwiga ku rwego rumwe n’abahungu.
Icyo gihe yagize ati “Igihugu ntigishobora gutera imbere gisize inyuma yacyo 50% by’abaturage bacyo, kandi niko bimeze mu bihugu byinshi bivuga Igifaransa
Abandi banyarwandakazi bariho barimo Agnès Binagwaho, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Global Health Equity, wahoze ari minisitiri w’ubuzima.
Hariho kandi Agnès Kalibata umuyobozi wa Alliance pour une révolution verte muri Afurika kuva mu 2014. Yabaye minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda imyaka 7.
Kalibata azwiho kuba yarakunze guharanira kwihaza kwa Afurika mu biribwa.
Umunyarwandakazi wa gatanu uri kuri uru rutonde ni Dr Monique Nsanzabaganwa, Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kuva muri Gashyantare 2021, nyuma yo kumara imyaka 10 ku mwanya wa visi guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Dr Nsanzabaganwa azwiho kuba yaragize uruhare mu guteza imbere gahunda nk’iyiswe Fonds Rugori, yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse by’abagore.


