Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku byemezo bishobora gufatirwa uwasinze

Sangiza iyi nkuru

Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye ihuriro ry’urubyiruko yavuze ko hari aho bafatira ibyemezo umuntu wasinze ndetse no kubanza gusuzuma ko abinjiye mu kabari bujuje imyaka, agasaba uruhare rwa buri wese mu kurinda abana b’u Rwanda inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Ni ihuriro ryahuje urubyiruko 600 n’ababyeyi mu bibiganiro ku mibereho y’urubyiruko no kubaho neza k’umuryango muri rusange, ryaberaga i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko Ubuzima, umuntu abuhabwa n’abandi, akabubungabunga kandi akabwifuriza abandi.

Yavuze ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobabwenge mu rubyiruko, ari ikibazo cy’ubuzima kikaba n’ingorabahizi ku muryango Nyarwanda ndetse ko iki ari ikibazo gikomeye kandi giteye impungenge.

Yagize ati “Dukeneye kurebera iki kibazo mu ndorerwamo y’ iterambere rishingiye ku muryango, urungano, amashuri urubyiruko rurimo cyangwa se aho rukorera. Ibi birahura n’ inkingi z’icyerekezo cyacu arizo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza.Kureba iki kibazo bisaba kumva iterambere ryita ku ihinduka ry’ibihe n’abantu”.

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kitaboneka mu Rwanda gusa, n’ahandi ko ari uko ariko bakagira ingamba, bafata ati “Ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ntikiboneka iwacu gusa. Ariko aho bashoboye guhangana nacyo, bubatse imitekerereze n’inzego birinda umunyagihugu”.

Arakomeza ati “Hari abashyiraho amategeko kandi inzego akaba arizo ziyashyira mu bikorwa, n’abanyagihugu bakabyubahiriza, batabyubahiriza bakabihanirwa. Hari abagira gahunda zigisha ububi bw’inzoga n’ibiyobyabwenge, bakagira kandi uburyo busuzuma inzego zitanga izo serivisi niba zubahiriza amategeko”.

Madamu Jeannette Kagame aribaza igikorwa, ati “Hari aho bafatira ibyemezo umuntu umaze gusinda birengeje urugero, kugira ngo birinde imvururu ashobora guteza. Ahandi usanga abantu bakuru cyangwa urungano babona umwana yinjira mu kabari cyangwa anywa inzoga, bagatabaza! Ibi bikatwibutsa ijisho ry’umuturanyi twahoranye.Twebwe dukora iki kugira ngo turinde abantu bacu, cyane cyane urubyiruko?

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo kuwa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.

Uretse guha abana inzoga hari n’itegeko rihana uwasindiye mu ruhame. Ingingo ya 599 y’Itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda igira iti: “Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano…”

Ibi bisobanuye neza ko bitemewe gusindira ahantu aho ari ho hose mu ruhame, kabone n’iyo waba uri mu nzira ugenda. Iyi ngingo izwi na bake. Uretse abasinzi, n’abacuruza inzoga amategeko arabarebe, akanateganya ibihano ku bakomeza kududira uwasinze ibisindisha.

Ingingo ya 599 ikomeza igira iti “Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *