Madonna ayoboye urutonde rw’abahanzikazi 10 bakize kurusha abandi ku Isi na Miliyari y'Amadolari

Sangiza iyi nkuru

Biratangaje ku buryo udashobora gupfa kwiyumvisha akayabo k’amafaranga abagore 10 ba mbere mu ruganda rwa muzika muri uyu mwaka wa 2016 batunze n’uburyo mu by’ukuri bayabonyemo! Ibyamamare nka Jennifer Lopez na Madonna bo nibyigaragaza, ariko abandi basa nk’abatunguranye.

Urutonde rw’abagore 10 b’abaririmbyi bakize rw’uyu mwaka wa 2016 ruratangaje hatagendewe ku bo bari bo, ahubwo ukurikije akayabo k’amadolari bibitseho.

Aba bagore ariko biyushye akuya imyaka myinshi kugirango bagere kuri uru rutonde rw’abagore 10 b’abahanzi bakize kurusha abandi ku Isi nk’uko uru rutonde rwakozwe na Gazette Review rubigaragaza.

10. Nana Mouskouri —Miliyoni 280 $

images

Uyu mugore ugeze mu zabukuru dore ko kuri ubu afite imyaka 82, yacuruje umuziki kuva mu myaka ya za 60 kandi indirimbo ze zageze mu mpande zose z’Isi mu ndimi zitandukanye. Kuri ubu ngo afite imitungo igizwe n’amazu kirya no hino ku Isi.

9. Jennifer Lopez — Miliyoni 300$

150727074426-restricted-jennifer-lopez-birthday-0727-super-169

Jennifer Lopez cyangwa se JLo afite indirimbo zitagira ingano zakunzwe cyane, ariko ngo akazi yakoze nk’umukemurampaka mu marushanwa ya American Idol ndetse na filimi yagiye agaragaramo ni bimwe mu byamuhaye akayabo k’amafaranga ariko hatirengagijwe imideri agaragaza, n’imibavu imwitirirwa.

8. Cher — Miliyoni 320$

rectangle

Cher yagiye akora indirimbo nyinshi zirakundwa, ndetse akaba ari umwe mu bahanzi b’ibihe byose bagurishije cyane. Cher kandi ngo yagiye akura amafaranga menshi muri filimi yagiye agaragaramo.

7. Barbra Streisand — Miliyoni 340$

barbra-superJumbo

Uyu mugore nawe yaramamaye cyane mu njyana ya pop ndetse anaba n’umukinnyi wa filimi.

6. Shania Twain — Miliyoni 350$

shania_twain

Shania Twain yakoze indirimbo zakunzwe cyane guhera mu myaka ya za 90. Bivugwa ko amafaranga menshi atunze yagiye ayakura muri za tours yagiye akora, ndetse na n’ubu album ze ngo zikaba zikigurishwa.

5. Dolly Parton — Miliyoni 500$

main

Uyu mukecuru nawe yubatse izina kuva kera muri muzika, ariko nawe amafaranga ntabwo yayakuye mu muziki gusa kuko yakinnye za filimi, yandika ibitabo acuruza imyambaro ndetse akaba anafite pariki ye ku giti cye yise Dollywood.

4. Gloria Estefan — Miliyoni 500$

cover_story_gloria_estefan

Gloria Estefan nawe ni umugore wakoze ibintu byose. Ni umwe mu baririmbyi b’icyesipanyolo bakunze ku isi, usibye no kuba yaragurishije albums nyinshi afite amaresitora ateka indyo zo muri Cuba nyinshi, yanditse ibitabo ndetse afite n’inzu zicuruza imyambaro n’imibavu.

3. Mariah Carey — Miliyoni 520$

mariah-624-1370002500

Mariah kare nta byinshi umuntu yamuvugaho kuko kuva yakwinjira muri muzika atigeze ahwema gushyira ahagaragara indirimbo kandi zigakundwa cyane ku rwego mpuzamahanga. Kimwe na Jennifer Lopez, Mariah nawe yabaye umukemurampaka muri American Idol. Mariah Carey afite n’inzu nziza cyane muri Las Vegas imuhesha akayabo k’amafaranga buri mwaka.

2. Celine Dion — Miliyoni 630$

KATIE - 4/25/13 - Celine Dion invited Katie Couric into her recording studio for an exclusive conversation about her family, her husband?s cancer diagnosis, and her brand new music, airing on KATIE, distributed by Disney-ABC Domestic Television. (Photo by Ronda Churchill/Disney-ABC via Getty Images) CELINE DION

Usibye kuba yarafatwaga nk’ikigirwamana muri muzika mu myaka ya za 80, Celine Dion yanashinze za restaurants zizwi nka Fast Food ahantu henshi, afite studio yitwa Productions Feeling Inc., ikigo cyigisha kuririmba muri Canada, afite kandi golf club n’akabyiniro.

1. Madonna — Miliyari $

lead_large

Madonna niwe muhanzi w’umugore ukomeje kuza ku mwanya wa mbere ku ntonde z’abahanzi b’abagore bakize kurusha abandi ku Isi. Amafaranga menshi ayakura mu kwamamaza, mu myambaro akora, ibitabo yanditse, imibavu yitirirwa izina rye n’ibindi birimo n’ikigo cy’imyidagaduro yise Maverick.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *