Umunyabigwi mu njyana ya Pop, Madonna ari mu munyenga w’urukundo n’umusore aruasha imyaka 35 usanzwe ari umuteramakofi.
Madonna ufite imyaka 64 ari mu rukundo n’umuteramakofi, Josh Popper wabaye umutoza w’umwana we mu nzu y’imyitozo ngororamubiri ya Bredwinner Gym iherereye mu mujyi wa New York nk’uko bitangazwa na Daily Mail.
Uyu umuhanzikazi yagaragaye ari kumwe n’uyu musore wubatse umubiri bivugwa ko bakundana mu ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo ku wa gatatu.
Muri iyi foto, umuteramakofi w’imyaka 29 abari ari mbere ni uko Madonna ari inyuma ye aho aba yasomye mu bitugu by’uyu bivugwa ko bakundana. Yafashwe ubwo bari muri iyi nzu y’imyitozo ngororamubiri.
Madonna yagaragaye ari kumwe n’uyu musore arusha imyaka 35 nyuma yo kumara amezi atanu nta mukunzi afite nyuma y’uko umubano we n’umunyamideli, Andrew Darnell utagenze neza.
Madonna Louise Ciccone wamenyekanye nka Madonna ni umubyeyi w’abana 6, akaba yarashakanye n’abagabo batandukanye nka Sean Penn bashakanye mu 1985 batandukana mu 1989 na Guy Ritchie bamaranye imyaka 8.


