“Magufuli yandushije ubugabo” Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Afungura umwiherero ku nshuro ya 13 i Gabiro, Perezida Kagame yatangaje ko mugenzi we Magufuli wa Tanzania yamurushije ubugabo aca burundu ingendo zo hanze z’abayobozi cyane aba Minisitiri bajyamo.
Aha yiyamye cyane abayobozi bajya mu butumwa bw’akazi kandi budafite ikintu kinini bumariye igihugu, aho yavuze ati: “Mu bintu banyereka bagiye kugenda urareba ukaburamo neza impamvu igaragara ibajyanye hanze”
P1
Yakomeje avuga ko kenshi akoresha Inama y’Abaminisitiri ariko agasanga bose ntibahari kuko bamwe baba bari mu ngendo z’akazi.
Yagize ati: “Buri cyumweru haba hari abaminisitiri batari munsi ya batatu bagiye, kandi noneho bakananyuranamo batanu baragaruka batatu bakagenda. Muri cabinet nabaza nti ariko Minisitiri kanaka ari he? Bati ntiwibuka ko yagiye mu nama….”.
Perezida Kagame yavuze ko kenshi yahendahenze, yihanganye ku bijyanye n’ingendo z’abayobozi za buri gihe ariko avuga ko kwihangana kwe kugiye gushira.
Yakomoje kandi ku Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba avuga ko uri guhenda Leta cyane kubera ingendo Abayobozi bahoramo cyane aba Minisitiri, avuga ko bibaye ngombwa azareka Minisitiri ushinzwe uyu muryango akaba Arusha ariko akaba ari we uzajya uhagararira u Rwanda mu Manama yose.
P2
Yakomeje avuga ko atakwihamganira kugira abaminisitiri benshi Arusha cyangwa ahandi kurusha abagomba kuba bari mu gihugu bakora akazi kabo.
Muri rusange ingendo z’abayobozi bakuru cyane ba Minisitiri zihenda igihugu kuko bahabwa amafaranga y’urugendo aho batega indege kdi bakagenda mu myanya y’abanyacyubahiro, bahabwa ayo kurya ndetse no kuryama mu mahoteli.
Photo : Village urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *