Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasabye ko umuganga wataye akazi ko kuvura mu bitaro bya Leta biri mu Ntara ya Tabora, akajya gukora mu bitaro byigenga afatwa.

Magufuli yasabye Minsitiri w’Ubuzima, DR. Dorothy Gwajima gukurikirana iby’uwo muganga w’umuhanga wanze akazi muri Leta akajya gukora mu bigenga kandi yararihiwe amashuri ya kaminuza na Leta.

Magufuli avuga ko uyu muganga yabuze urukundo rw’igihugu. Ati ” Abaganga bahabwa 100% by’ideni ngo bige muri kaminuza. Tubaha akazi muri Leta barangiza ngo baragiye kuko ngo batabayeho neza. Kuki utagiye ucyiga? Amafaranga yacu warayakoresheje none ngo ugiye mu bitaro byigenga. Ni ukubura urukundo rw’igihugu.”

Yakomeje agira ati ” Mushakishe ibyo bitaro n’uwo muganga. Nibishoboka ibyo bitaro tubifungire ndetse n’uwo muganga tumufungire. Iyo turera abo baganga, nta we udufasha ariko basoza amasomo, bakaza kubiba. Ibyo sibyo.”

Magufuli ni umwe mu bagabo bakunze kugaruka ku byo gukunda igihugu cyane. Haribazwa niba uyu muganga aramutse yambuwe akazi yaba atabangamiwe kuko yemerewe gukora aho ashaka.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    Ibyo Magufuri avuga harimo ukuri ntabwo leta yajya irihira abanyeshuri nibarangiza bange kuyikorera bibuke konabo bagomba kuyifasha.

  2. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    Ibyo Magufuri avuga harimo ukuri ntabwo leta yajya irihira abanyeshuri nibarangiza bange kuyikorera bibuke konabo bagomba kuyifasha.

  3. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    1. Uwo muganga ntabwo akunda abanyagihugu muri prive se avura abanyamahanga ntabwo ari abene gihugu?
    2. Amafaranga yamwigishije nibwira ko yavuye mubaturage kdi nibo nubundi yagiye kuvura muri prive.

  4. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    1. Uwo muganga ntabwo akunda abanyagihugu muri prive se avura abanyamahanga ntabwo ari abene gihugu?
    2. Amafaranga yamwigishije nibwira ko yavuye mubaturage kdi nibo nubundi yagiye kuvura muri prive.

  5. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    1. Uwo muganga ntabwo akunda abanyagihugu muri prive se avura abanyamahanga ntabwo ari abene gihugu?
    2. Amafaranga yamwigishije nibwira ko yavuye mubaturage kdi nibo nubundi yagiye kuvura muri prive.

  6. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    1. Uwo muganga ntabwo akunda abanyagihugu muri prive se avura abanyamahanga ntabwo ari abene gihugu?
    2. Amafaranga yamwigishije nibwira ko yavuye mubaturage kdi nibo nubundi yagiye kuvura muri prive.

  7. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    jyewe ndumva ko yishuriwe amashuri na let’s kandi ikaba yanamuhaye akazi uwo nibamuhane

  8. Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
    jyewe ndumva ko yishuriwe amashuri na let’s kandi ikaba yanamuhaye akazi uwo nibamuhane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *