Ubugizi bwa nabi bwafashe intera mu byumweru bibiri bishize mu nkambi y’impunzi ya Mahama, ibamo Abarundi n’Abanyekongo mu burasirazuba bw’u Rwanda. Abibasiwe cyane ni Abarundi mu gihe Abanyekongo batungwa intoki nk’abakekwaho kuba baragize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru yemeza ko ibyo bintu ntabyabayeho .
Mu nkuru ya SOS Media Burundi yatangaje ibi, ivuga ko impunzi zivuga ko byibuze abantu umunani bishwe, babiri muri bo hakaba nta makuru yabo, aho ngo Ubuyobozi bwa polisi bwateguye inama z’umutekano kugira ngo hagabanywe umwuka mubi.
Ikibazo gikomeye ngo ni icy’abagabo babiri baciwe imitwe n’abantu batazwi hafi y’inkambi.
Abarundi bo muri iyi nkabi bagize bati: “Ibyo ari byo byose ni icyaha gikabije. Imirambo ibiri yabonetse mu mpera za Gashyantare, imitwe yabo yaciwe hafi km ebyiri uvuye mu nkambi. Nyuma baje kumenyekana ko ari impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi. ”
Abayobozi b’impunzi z’Abarundi bo bagize bati: “Mu zindi dosiye enye, bamwe bakubitiwe mu mirwano, abandi bagwa mu gico cy’insoresore z’Abanyekongo zitwaje inkoni mu ntoki. Ntabwo byemewe kandi inkambi irahangayitse muri iki gihe, cyane cyane ko hari n’abasore babiri b’Abarundi baburiwe irengero tutaramva amakuru yabo, dufite ubwoba ko bamaze gupfa, ”
Imidugudu ya 11, 12, 14, 16, 17 na 18 yo muri zone ya Mahama II yibasiwe cyane n’ubu bugizi bwa nabi. Aka gace gaherereye ku mugezi wa Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzaniya.
Hatangajwe isaha yo kugerera mu rugo
“Abarundi bihaye amabwiriza yo gutaha hakiri kare nimugoroba no kutanywera byeri ahandi hatari mu gace batuyemo gusa. Hanyuma, ntituzi niba ari gahunda yateguwe yo kudutera uburakari, ariko twemeje ko kutazigera twihorera. Ariko ntituzi niba bizaramba kuko mu by’ukuri twibasiwe ku mugaragaro n’abavandimwe bacu bo muri Congo. ”
Twashatse kumenya icyo polisi ivuga kuri ya makuru, ku murongo wa telephone Umuvugizi wa Polisi mu Bursirazuba, Superintendent Hamdun Twizeyimana avuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Yagize ati ” Oya ni ukubeshya icyo kinyamakuru natwe ejo twaragisomye ni ibihuha. Na byabaye rwose nta kibazo iri mu nkambi namwe ubwanyu mushobora kuza mukaganira n’abantu mukanareba nta kibazo gihari,”
Ku kijyanye n’inama bivugwa ko polisi yakoresheje mu nkambi, SP Twizeyimana yavuze ko ari ibisanzwe mu rwego rwa ‘community policing’ kandi hari n’abapolisi barinda inkambi.
Ati ” Gusa kuvuga ngo polisi yakoreshejeyo inama mu mikoranire yacu na HCR n’izindi nzego zitandukanye, dukor ubukangurambaga nk’ubwo dukora hirya no hino tukaganira nabo tukamenya ikibazo bashobora kuba bafite tukabereka uburyo bagomba kwirindira umutekano, ariko ntabwo bivuga ko abapolisi bagiyeyo kubera ko hari ikibazo cyabaye. Ni ibintu bihoraho ahantu hose. Kuko polisi iba mu nkambi imbere, kuganira n’abantu rero ntibivuze ko hari ikibazo cyabaye…”



One Response
Mahama: Urwikekwe hagati y’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo mu nkambi
BURIYA KOKO IYO UVUGA IBINTU NKIBYO BITABAYEHO UBA WUMVA URI UMUNYAMAKURU KOKO WUMWUGA
URASUBIRAMO IBYANDIKIWE I BURUNDI NKAHO WOWE URI HANO HAFI WAKAGIYEYO UGATANGA INKURU YUKURI
UBWO MUGAMIJE GUTERANYA ABARUNDI ABAKONGOMANI??
ESE YE ABAPFUYE NTA MAZINA BAGIRA?