Abakuru b’ibihugu batandukanye ku isi kuri uyu wa gatanu bitabiriye umuhango wo gushyingura Shimon Peres wahoze ari perezida wa Israheli witabye Imana kuwa 28 Nzeri 2016. Mahmoud Abbas uyobora Palestine, igihugu gihora mu makimbirane na Israheli ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ishyingurwa rye.
Minisitiri w’intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu mu ijambo yavuze yatangaje ko Shimon Peres wapfuye afite imyaka 93 ari intwari y’isi. Yabwiye abari bateraniye ku irimbi riherereye ahitwa Herzl Shimon ko ‘yabayeho ubuzima bufite intego’.
Ubutegetsi bwa Palestine bwatangaje ejo kuwa kane ko perezida Abbas ari ku rutonde rw’abazitabira imihango yo gushyingura. Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama ni umwe mu bitabiriye uyu muhango na mugenzi we wahoze ayobora Amerika Bill Clinton.

Perezida Obama yashimye icyemezo cya perezida Abbas cyo kwitabira ishyingurwa rya Shimon Peres wagize uruhare mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati. Obama yagize ati, “Ubwitabire bwa perezida wa Palestine Mahmoud Abbas ni ikimenyetso cy’inyota y’umushinga wo kugarura amahoro utararangiye”.
Bill Clinton wahoze ayobora Amerika akaba yaragize uruhare mu gusinya amasezerano y’amahoro ya Oslo hagati ya Israheli na Palestine mu 1990, yatangaje ko Peres yari umuntu ureba kure. Aya masezerano niyo yamufashije gutsindira igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 1993.
Bamwe mu bindi bikomerezwa byitabiriye ishyingurwa harimo umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon, Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, Minisitiri w’intebe wa Ositaraliya Malcolm Turnbull, Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Matteo Renzi, perezida w’u Budage Joachim Gauck n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


