Maitre Ntaganda ntiyemeranya na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri P5

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito hasohotse raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye zagaragaje ko hari umutwe wa Politiki unitwaje intwaro ushamikiye ku mashyaka atanu yibumbiye mu cyiswe P5 uteganya guhungabanya umutekano w’u Rwanda,. Maitre Ntaganda Bernard yavuze ko iby’iyo raporo amagambo yaharirwa Nankan a.

Ni mu kiganiro Maitre Ntaganda yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019, aho yabazwaga ku bijyanye no kuba yanditse yamagana impapuro zatanzwe na Leta y’u Rwanda zo guta muri yombi (mandats d’arrets )  abakuriye imitwe ishaka guhungabanya umutekano  w’u Rwanda, kandi barasize banakoze ibyaha mu gihugu.

Maitre Ntaganda Bernard uvuga ko ayoboye igice cy’Ishyaka PS Imberakuri, uru ruhande ayoboye rutemewe na Leta y’u Rwanda narwo rukaba rubarwa muri P5, n’ubwo yirinze kubyemneza akavuga ko bidashoboka ko babamo, ariko nanone akarenga agakorera ubuvugizi abo muri P5 basabirwa gutabwa muri yombi binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL).

Maitre Ntaganda Bernard ni umunyapolitiki washinzwe umutwe yise PS, aza kuwutakaza ubwo amatora yawo yashyiragaho Mukabunani nk’Umuyobozi wawo, nawe akirukana muri iri shyaka Ntaganda Bernard. Yafunzwe imyaka ine ashinjwa gukurura amacakubiri no kugumura rubanda. Amategeko y’u Rwanda ntamwemerera gukomeza ibikorwa bya politiki bitewe n’igihe yamaze afunzwe kandi akaba atarakorewe ihanagurabusembwa, ariko we avuga ko Politiki ari ubuzima bwe kugeza ku ndunduro.

 

George Kyotera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *