Abasirikare ba Repubulika ya demukarasi ya Congo bayobowe n’Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’igisirikare, Maj. Gen. Chico Tshitambwe bamaze iminsi bagirira uruzinduko mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.
Ubwo yageraga i Kinshasa, Maj. Gen. Chico yatangaje ko uruzinduko bavuyemo rwari rufite intego yo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ingabo za RDC zizwi nka FARDC n’ibihugu bindi byo muri SADC.
Uyu musirikare yagaragaje ko ubufatanye RDC ishaka ari ubwo kuyifasha guhangana n’u Rwanda, akaba ahamya ko iki gihugu gifasha umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi ngo ibice wafashe uzabyamburwa bidasabye ko habaho imishyikirano.
Maj. Gen. Chico yagize ati: “Turi mu cyiciro cyangwa tugomba gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’akarere, hagati yacu n’ibihugu bya SADC. Intambara duhanganyemo n’u Rwanda tugomba kuyitsinda. Ibice byose byafashwe na M23 bigomba kugarurwa na M23 bidasabye imishyikirano.”
Yavuze ko hari ubwicanyi bwakorewe ahantu kuva muri Makobola kugeza muri Kishishe. Ngo amakuru yabwo yose arabitse, kandi byaba vuba cyangwa kera, ababukoze bazabiryozwa. Yakomozaga ku mutwe witwaje intwaro wa M23.
Leta ya RDC itekereje gushaka ubufasha mu bihugu bya SADC nyuma yo kugaragaza ko itanyurwa n’ibyemezo bifatwa n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, by’umwihariko icyo kudasaba ingabo zawo kurwanya M23.
Urugero rwa hafi ni urw’igihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yaganiraga n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa mu cyumweru gishize, aho yavuze ko ingabo za EAC zizwi nka EACRF nizidafasha igihugu cyabo kurwanya M23, zigashaka kugenzura ubutaka bwabo, bazahagarika ubufatanye na zo. Ariko ngo bizaba mu gihe “M23 ikomeje kutubahiriza” icyemezo cyo kuva mu bice yafashe no guhagarika imirwano.
U Rwanda uyu musirikare (Maj. Gen. Chico) ashinja gufasha M23 rwo rwabihakanye kenshi, rubinyujije mu matangazo yanditse no mu nama nyinshi zabaye. Mu rwego rwo kugira ngo umwuka mubi ututumba hagati yarwo na RDC uhagarikwe, abakuru b’ibihugu bya EAC babisabye gushyira imbere inzira y’ibiganiro.


