Maj Ngoma arashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa byibasira abasivili

Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano byo kudakandagira ku butaka bw’ibihugu biwugize abo ushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse na komanda w’umutwe kabuhariwe wa FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi nka CRAP, Protogene Ruvugayimikore uzwi nka Colonel Ruhinda bari ku rutonde. Barashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe Abanyekongo mu burasirazuba.

Abandi bafatiwe ibihano barimo umunyapolitiki Justin Bitakwira wabaye Minisitiri muri RDC, Meddie Nkalubo usanzwe ari umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda na Colonel Joseph Nganzo Olikwa wabaye komanda wa batayo ya 312 muri Brigade ya 31 mu gisirikare cy’iki gihugu.

Nganzo arashinjwa kuyobora ingabo zo muri iyi batayo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe abasivili hagati y’ukwezi kwa Kamena n’Ukuboza 2021. Yamenyekanye cyane mu gihe yari komanda wungirije wa Brigade ya 21 y’ingabo zari zishinzwe ubutabazi bwihutirwa mu gice cya Minembwe, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bitakwira usanzwe ari umuyoke w’ishyaka UNC ndetse wanarihagarariye mu nteko ishinga amategeko ya RDC, wanabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro, arashinjwa gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amagambo ahamagarira Abanyekongo gukorera ubugizi bwa nabi bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Mu bafatiwe ibihano harimo kandi William Yakutumba washinze Mai Mai Yakutumba, Désiré Londroma Ndjukpa uyobora umutwe witwaje intwaro wa CODECO n’Umubiligi w’umushoramari witwa Alain Goetz ushinjwa gukorana n’inyeshyamba mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi bihano bifite agaciro kugeza tariki ya 12 Ukuboza 2023. Bishobora kuzagumishwaho cyangwa bigakurwaho iki gihe nikigera.

Maj Ngoma arashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa byibasira abasivili
Maj Ngoma arashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa byibasira abasivili

Colonel Ruhinda uyobora CRAP ya FDLR yafatiwe ibihano
Colonel Ruhinda uyobora CRAP ya FDLR yafatiwe ibihano

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    EU numufatanyabikorwa wa FDLR ukomeye gufatira ibihano Willy se bagafatira Ruhinda wakoze genocide akica inzirakaregane nubu akibica koko bamugereranije naajor Will birababaje pe

  2. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    EU numufatanyabikorwa wa FDLR ukomeye gufatira ibihano Willy se bagafatira Ruhinda wakoze genocide akica inzirakaregane nubu akibica koko bamugereranije naajor Will birababaje pe

  3. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Aka ni akamaramaza, kok Ngoma ko akazi ke ari ukwivugira M23, icyaha yakoze ni ikihe?
    Kuki Rusesabagina wishe abantu muri Nyungwe atashyuzwe kuri urutonde?
    Ariko koko Putine, waturasiye izi mbwebwe zabanyaburayi bagakura agasuzuguro kwisi

  4. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Aka ni akamaramaza, kok Ngoma ko akazi ke ari ukwivugira M23, icyaha yakoze ni ikihe?
    Kuki Rusesabagina wishe abantu muri Nyungwe atashyuzwe kuri urutonde?
    Ariko koko Putine, waturasiye izi mbwebwe zabanyaburayi bagakura agasuzuguro kwisi

  5. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Njendibaza impanvu bafatira ibihano umuvugizi wicama kandi General sultan makenga ahari! ibibintu birimwurujijo.

  6. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Njendibaza impanvu bafatira ibihano umuvugizi wicama kandi General sultan makenga ahari! ibibintu birimwurujijo.

  7. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    ubu bararebye basanga willy kweri azira iki?Ntajya o kurugamba, bamufata kimwe niriya nterahamwe yishe mu rwanda, nubu aba kongomana bavuga ikintarwanda yabamaze, ariko buriya kuki batarebesha amaso imana yabahaye?Bagahitamo kureba imirari.EU rwose niyo mpamvu nkunda putin, yanga agasuzuguro kabo ntabwo bareba kure, reba ukuntu kisekedi ari kwicisha abaturage, we rero kubera gucukura amabuye ntiyabakoraho nabami/ hanyuma agashinja urwanda ngo rubiba amabuye, ariko cyabitama ashobora kuba yarabonye urwanda rukennye cyane kwisi kuburyo amabuye yabo ntabandi bayiba uretse urwanda/ kiriya kibwa sha buretse singaye nuwakubwiye ko iyi ntambara izaguhitana.areba kure .reba bariya bana yasyize mungabo ngo nizo gutera urwanda, 10.000 nibake ahubwo ongera kuko abo nabo gupfira rimwe, ejo usange amahanga arashinja urwanda ibyo rudakora kandi kiriya cyabitama kubera gucukura amabuye ntibakivuga, nabazane bapfe ubundi ashake abandi.

  8. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU

  9. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Igitekerezo.
    Niba mufite ubushobozi mwavuganira willy Ngoma razira iki?

    Ko arumuvugizi wishya kd ariwe wafashije abaturage kubyakira mukaga.
    Hari nabandi nakoze Genocide batafatiwe ibyemezo twavuga nka.

    Gen yave,Gen muhima,pielo karuba wakwirakwije urwango.
    Twavuga nka col Rugabisha.

  10. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    Igitekerezo.
    Niba mufite ubushobozi mwavuganira willy Ngoma razira iki?

    Ko arumuvugizi wishya kd ariwe wafashije abaturage kubyakira mukaga.
    Hari nabandi nakoze Genocide batafatiwe ibyemezo twavuga nka.

    Gen yave,Gen muhima,pielo karuba wakwirakwije urwango.
    Twavuga nka col Rugabisha.

  11. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    1.mwadufasha mukavuganira col willy Ngoma ararengana.

    2.komwasize abakoze Genocide muri sud Kivu harimo nka Gen yave,Gen muhima,pielo karuba,col Rugabisha uri muminebwe.

  12. Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU
    1.mwadufasha mukavuganira col willy Ngoma ararengana.

    2.komwasize abakoze Genocide muri sud Kivu harimo nka Gen yave,Gen muhima,pielo karuba,col Rugabisha uri muminebwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *