Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka CNDD FDD, ko major Petero Buyoya na bamwe mu banyapolitiki badashyigikiye imikorere y’akanama kashyizweho na Loni ko gukora iperereza ku mabi yakorewe i Burundi.
Uku kudashyigikira ngo byaba bifitanye isano no gutinya ko ubugambanyi bwabo bugaragara bwo gushaka gucura bufuni na buhoro ubutegetsi buriho.

Majoro.Petero Buyoya hamwe n’umubiligi Louis Michel, ku isonga ry’abo CNDD FDD ivuga ko bafite uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi buriho hakoreshejwe amayeri atandukanye.
Ibikorwa byo kwigaragambya byatangiye muri Mata 2015 ndetse n’umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza wo ku wa 13 Gicurasi 2015, ibi ngo bari babifitemo inyungu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyaka, bemeza ko ibi bikorwa byari ibyo kuzimanganya abaharanira Demokarasi, bagamije icyo bise gucura igihugu bufuni na buhoro.
Kuba umugambi wabo utaragezweho nk’uko babyifuza ngo ni intsinzi ikomeye ya CNDD FDD, bakaba bashinja Ububiligi kuba inyuma amahano yose yabaye mu Burundi kuva na kera na kare by’umwihariko ko ari nabwo bwahitanye Intwari yabo Louis Rwagasore.
Bakomeza bavuga ko ubwicanyi bwose bwakozwe mu matora yo mu 1993 bwari buzwiho na Buyoya, ubu bwicanyi bukaba bwaranahitanye uwo bise umukunzi wa Demokarasi, Ndadaye Melchior. Muri icyo gihe Umukandida wa UPRONA Petero Buyoya ngo akaba yarateruye akavuga ngo “ushaka kuvyara ugaheka, tora Buyoya” akaba yarabivuze ateruye umwana.
Muri iri tangazo, CNDD FDD igaragaza ko ibibazo u Burundi bwaciyemo byose, Petero Buyoya abifitemo uruhare ko ari ku bw’inyungu ze ndetse no ku bw’inyungu z’abamuri inyuma (Ububiligi) bagamije gufata bugwate igihugu cy’u Burundi mu biganza byabo.
Pierre Buyoya ukomeje gutungwa agatoki ko yaba yihishe inyuma y’ibibazo u Burundi burimo, yabaye Perezida wabwo kuva mu 1987 kugeza 1993, no kuva mu 1996 kugeza 2003.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


