Ku munsi w’ejo, Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Maj Gen Cristovà£o Artur Chume basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Ancuabe i Cabo Delgado.
Nyusi kandi yari kumwe na Major General Vincent Nyakarundi i Cabo Delgado aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi.

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi bakiriye Perezida Nyusi n’itsinda barikumwe berekwa aho umutekano ugeze ubungwabungwa.
Major General Vincent Nyakarundi, yabwiye Ingabo z’u Rwanda z’iri mu butumwa bw’amahoro ko mu Rwanda umutekano usesuye kandi ko ari nta makemwa.

Intara ya Cabo Delgado aba bayobozi basuye, ni agace ka Mozambique kari kamaze igihe kugarijwe n’umutekano muke ndetse karanigaruriwe n’imitwe y’ibyihebe, byatumye bimwe mu bikorwa byinshi bihagarara.

Kugeza ubu abaturage bamaze gusubuzwa mu buzima busanzwe babicyesha Ingabo z’u Rwanda zagiye kubungabungayo amahoro.


