Raporo ya Loni iherutse gusohora mu mpera z’Ukuboza iravuga ko Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yagize uruhare mu kuvanga ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR .
Uyu Guverineri mu rwego rwa ‘Etat désiège,’ nkuko byashyizweho n’u mukuru w’igihugu Félix Tshisekedi, Loni yamushyize mu majwi ko ariwe wakoreshejwe n’ubuyobozi bwa DR Congo mu kuvanga Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR mu rwego rwo kubashora kurwanya M23.
Ni amakuru bivugwa ko yatanzwe na zimwe mu ngabo za FARDC.
Ni Raporo ikubiye mu Cyegeranyo cy’impuguke z’u muryango w’Abibumbye, cyasohotse Tariki ya 30/12/2023.Mu byo baherutse kugarukaho banavuze ko ingabo z’u Burundi, zibarirwa mu 1070, zinjiye rw’ihishwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe iyi Raporo yagaragazaga ko izo ngabo zambaye umwambaro w’igisirikare cya FARDC, bihuje na FDLR na Wazalendo, banyuze ku Muhanda wa Sake-Kitchanga, mu rwego rwo kugira ngo barinde ibice byo muri teritware ya Masisi.
Izi mpuguke zemeza ko Muri Nzeri 2023, Indege y’igisikare cya FARDC, yavavanye abasirikare b’Abarundi i Bujumbura, ibageza i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru arinaho Cirimwami ayobora.Bisobanuye ko ari nawe watangaga amabwiriza y’uburyo ki bagomba kwitwara.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi, ntizigeze zemera ko zohereje izi ngabo zabwo muri ibi bice byavuzwe haruguru rwihishwa keretse izari zibumbiye mu za EAC.Ni mu gihe Abarwanyi ba M23 batahwemye kugaragaza ko izi ngabo zibarasaho byaje no kugaragazwa n’uko hari izafashwe n’aba barwanyi b’i Sarambwe ndetse zivugira ko zibarizwa mu gisirikare cyo muri iki gihugu.


