Major Dieudonné Karashira, umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi wakoreraga mu nkambi ya Mutakura mu ntara ya Cankuzo yishwe arashwe na mugenzi we.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko uyu musirikare yarashwe na mugenzi we, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017, muri iyi nkambi ya gisirikare ya Mutakura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwamurashe utatangajwe amazina ngo yamurashe urufaya rw’amasasu ubwo yari agiye kumufata kubera imyitwarire yavugwagaho idahwitse.
Uyu musirikare akimara kumurasa ngo yikingiranye mu nzu, ariko bagenzi be bagerageza gukora ibishoboka byose baramufata.
Igisirikare cy’u Burundi kiremeza aya makuru nk’ukuri ariko kikamenyesha ko ari ibyago byabaye, gusa kigashimangira ko kirimo gukora iperereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


