Makenga niyongera gutangiza intambara FARDC izamubereka ari muzima cyangwa ari umupfu — Gen Olenga

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama mu bya gisirikare mu biro by’umukuru w’igihugu muri Congo, Gen. Francois Olenga, uri i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru guhera kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Mutarama 2017, yahamagariye abahoze ari abarwanyi ba M23 kwishyira mu maboko y’ingabo za Congo, FARDC.

Makenga ndamusaba kujya mu gihugu cye ariko ntatangize intambara, ibitari ibyo, FARDC izabereka Makenga ari muzima cyangwa ari umupfu hano I Goma. Bashobora (abahoze ari inyeshyamba) gutaha iwabo. Biyerekane kwa guverineri cyangwa ku gisirikare. Ariko ntibazatangize intambara. Ibitari ibyo, Makenga , muzamubona hano ari imbohe nzima cyangwa umupfu ”; ibi akaba ari ibyatangajwe na Gen Olenga imbere y’itangazamakuru hari na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku.

Uyu musirikare mukuru yakomeje avuga ko igisirikare cya Congo kidashobora kwemera kongera kubona Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ihungabana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga..

Yagize ati: “ Ntidushobora kwemera guhungabanya Congo. Turashaka kujya mu matora, turashaka ko abaturage bacu bajya mu mu mirimo yabo mu mutuzo. Ariko atari abagabo bato bakorera abanyamahanga

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igihugu cya Uganda giherutse kwemera ko cyataye muri yombi abahoze ari abarwanyi ba M23 basaga 100 mu ijoro ryo kuwa gatatu, itariki 18 Mutarama rishyira kuwa Kane, itariki 19 Mutarama, I Mbarara muri Uganda bashaka kujya muri Congo.

Usibye aba bafashwe, abandi barwanyi bagera kuri 40 bo ngo babashije gucika mu nkambi ya Bihanga yari ibacumbikiye muri Uganda kandi ngo kugeza uubu ntihazwi irengero ryabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *