Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda bibumbiye mu muryango wa Pan African Movement barahiriye kugeza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu nkiko bitewe n’ibihano ziherutse gufatira Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho.
Mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukuboza 2021, ni bwo aba banyeshuri bari bake bagaragaye mu muhanda ugana kuri kaminuza bakora imyigaragambyo, berekeza kuri Ambasade ya USA iri mu gace ka Nsambya bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana ibi bihano.
Muri ubu butumwa, harimo ubugira buti: “Twubaha umubano wacu na USA. Rero bagomba kubaha ubusugire bw’igihugu cyacu.” Ubundi buti: “Nta we ugomba kuduha amasomo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu
Nk’uko televiziyo NBS yabitangaje, aba banyeshuri bavuze ko bazajyana USA mu nkiko mu gihe yaba idakuyeho ibihano yafatiye Gen. Kandiho.
Tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo Guverinoma ya USA ibinyujije mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga yatangaje ko yafatiye ibihano by’imari Gen. Kandiho bitewe n’uruhare agira nk’Umuyobozi Mukuru wa CMI mu gukandamiza ikiremwamuntu.
Mu byaha Gen. Kandiho na CMI bashinjwa harimo ifungwa ry’abantu rishingiye ku bwenegihugu, ibitekerezo bya politiki no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bamwe mu bafungwa bagafatirwa ku ngufu muri za kasho, abandi bakicwa urubozo.
Guverinoma ya Uganda yamaganye ibi bihano, ivuga ko bibogamye, na Gen. Kandiho avuga ko bishingiye ku nyungu za politiki kandi we atari umunyapolitiki. Uyu musirikare yavuze ko icyo ashyize imbere ari akazi ke kandi agomba kukibandaho bitewe n’uko ngo mu karere hari byinshi byahungabanya umutekano w’igihugu cye.



