Makerere : Umunyeshuri yagambaniye ababyeyi be kugirango abone amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri w’umukobwa witwa Mouline Bamwine wiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, aravugwaho amakuru yo kuvugana n’abantu batazwi akabasaba ko bamushimuta kugira ngo iwabo batange amafaranga yo kumushakisha nibamara kuyabona bayagabane.
Uyu mukobwa wendaga kurangiza amasomo muri iyi kaminuza yaburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, aho ngo yari yavuganye n’abamushimuse amafaranga bagomba guca iwabo ngo bamutange bityo nibamara kuyabona bayagabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mouline Bamwine avuga ko iwabo bari bamwimye amafaranga yo kwikenuza ku ishuri agahitamo gukoresha ayo mayeri kuko nta kundi yagombaga kuyabona.
Kuva yaburirwa irengero, ababyeyi be ngo batanze amatangazo hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko abo bantu bamushimuse na bo bakaba barashyizeho igiciro cy’amafaranga bashaka babinyujije muri izo nzira angana na Miliyoni 5 z’Amashilingi nyuma akaza kugaruka iwabo atarindiriye ko bayatanga kuko yabonaga igikuba cuamaze gucika mu muryango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *