Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala iri gukurikirana umunyeshuri wigaga mu bijyanye n’ubuvuzi uherutse kunyuza umukobwa mu idirishya ry’igorofa araramo akamuta inyuma kuko yanze ko baryamana mu gace kabamo amacumbi yabo ya Mitchell hall.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa, Brenda Nakyejjwe ngo yinjiye mu cyumba cy’uyu musore witwa Jeremiah Mukyemu w’imyaka 26 y’amavuko agiye kumusura nyuma y’uko bamenyanira mu kabari.
Nibwo uyu musore yahitaga afunga urugi akagerageza gushaka kumusambanya batabyumvikanyeho, umukobwa yamwangira agahita amunyuza mu idirishya akamuta inyuma kubera umujinya.
Jackson Mucungizi, ushinzwe umutekano muri Makerere, avuga ko aba banyeshuri bari bahuriye mu mujyi muto wa Wandegeya, ubwo basangiraga inzoga barangiza umusore agasaba umukobwa ko yamusura akanareba icyumba abamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa basanze hasi yavunaguritse inyuma y’inzu ahateganye n’icyumba uwo musore abamo ubu akurikiranywe kwa muganga mu gihe umusore na we akurikiranywe n’inzego za polisi ku bugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


