Igihe cy’ubwangavu gifatwa nk’ikingenzi mu bice bitandukanye muri Afurika. Inyigo zakozwe mu bumenyamuntu zigaragaza ko amabara abantu bishyiragaho ku mibiri yabo yagaragazaga ko bageze mu gihe cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi; baba abakobwa cyangwa abahungu.
Kuri bamwe ni bwo baba bagiye gutangira kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bagirira isuku umubiri wabo. Mu bice byo mu burasirazuba no mu majyepfo ya Malawi, umukobwa ugeze mu gihe cy’ubwangavu akorerwa imihango yo kwinjizwa igi ryatetswe mu gitsina cye hagamijwe guca akarangabusugi (hymen).
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye United Nations Population fund report, ivuga ko uyu muhango ubaho iyo umwana w’umukobwa atangiye kujya mu mihango amaze gusobanukirwa n’umubiri we. Icyo gihe batumira umugore uba ukuze akabigisha uko baba bagomba kwita ku bagabo babo mu gihe bazaba bashatse.
Impamvu babibigisha ngo ni uko baba bizera ko umukobwa aba yakuze ku buryo yatwara inda. Icyo gihe umugore ukuze agira inama abana b’abakobwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka abagabo, kwirinda gutwara inda no kwirinda kurya amagi kuko aba ashobora kubagiraho ingaruka ntibatwite. Iyo uwo mugore atabonetse, nyirasenge w’umukobwa ni we ufata inshingano zo kumwigisha.
Umwanditsi Elizabeth Schroeder asobanura ko uyu muhango ukorwa mu burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika kugira ngo umuntu ave mu cyiciro cy’ubwana ajye mu bakuze.
Uyu muhango muri Malawi bawita Msondo. Ukorwa umwana afite hagati y’imyaka 6 na 13 y’amavuko mbere yuko ajya mu mihango. Bafata amagi bakayashyira mu mazi bakayateka agashya maze bakayinjiza mu myanya ndangagitsina y’umukobwa kugira ngo yangize akarangabusugi (hymen). Elizabeth Schroeder avuga ko uwo muhango umara ibyumweru bibiri ukurikiranwa n’umugore uba ukuze witwa ‘Anankungwi’.
Iyo birangiye hakurikiraho undi muhango witwa Cindakula, aho baba bagamije kugira inama abakobwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde gutwara inda.
Imwe muri iyi mihango ntabwo ivugwaho rumwe n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Malawi kuko bavuga ko ari uburyo bwo gukorera abana ihohotera rishingiye ku gitsina. Urugero nk’umuhango witwa Kunyekulira, aha abakobwa bigishwa gutera akabariro, baba bazunguza ibice byabo by’umubiri igice cyo hejuru barimo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo.
Ikindi gikorwa muri iyi mihango harimo kubyina indirimbo zuzuyemo amagambo ajyanye no gukora imibonano mpuzabitsina. Abarwanya virusi itera SIDA bo mu gace ka Banda na Kunkeyani mu nyandiko bakoze, bagaragaje ko ubu buryo bwo kwigisha abana b’abakobwa uko bakora neza imibonano mpuzabitsina ari ukubahohotera.
Muri uyu muhango, abagize umuryango baza kwirebera uko abo bana b’abakobwa baba bakora icyo gikorwa maze bakajya babinjiza amafaranga mu myanya y’ibanga. Umuntu wese aba yemerewe gukora ku mabere y’abo bakobwa mu gihe bari kubyina mu gihe agiye kumuha impano. Buri ndirimbo babyina hari ubutumwa iba ishaka gutanga, akenshi baba bashaka kureba niba koko abakobwa barumvise neza amasomo yo kuva mu cyiciro cy’abato baba barahawe.
Iyo birangiye, abakobwa basabwa kugaragaza uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.
Niyobuhungiro David



2 Responses
Malawi: Abakobwa bangiririzwa ubusugi hifashishijwe amagi
Birababaje pee?
Malawi: Abakobwa bangiririzwa ubusugi hifashishijwe amagi
Birababaje pee?