Umukobwa wa Perezida Bakili Muluzi ucyuye igihe muri Malawi yakubiswe n’inkuba ejo kuwa 12 Ukuboza 2016 ahita yitaba Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu bitangaza ko uyu mukobwa wa Perezida witwa Esmie Muluzi Malisita yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukuboza hamwe na mugenzi we Hazel Busile mu mujyi wa Blantyre ubwo imvura yagwaga bakugama munsi y’igiti.
Esmie ni umuyobozi wa radio yigenga yitwa Joy FM muri kiriya gihugu. Nawe yemeje iby’uru rupfu ndetse anatangaza ko ari igihombo gikomeye leta ihuye na cyo kubura umwana w’umukobwa wo mu muryango wa mbere mu gihugu.
Ibi kandi byatangajwe mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’abanyamakuru muri kiriya gihugu JUMA (Jurnalist Union of Malawi) rihumuriza umuryango wa nyakwigendera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2014/2015, abasaga 15 bishwe n’inkuba muri kiriya gihugu barimo abana 3 b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 9 na 18 mu gihe muri 2013 hqpfuye abantu 8 mu murwa mukuru Lilongue ubwo bari mu masengesho mu nyubako imwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


