Umupadiri w’umugatolika muri Malawi, umupolisi n’umukozi w’ibitaro bari mu bantu icumi bahamijwe kuri uyu wa Gatanu ushize icyaha cyo kwica umuntu ufite ubumuga bw’uruhu mu mwaka wa 2018, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urukiko.
Batanu kuri 12 bahamwe n’icyaha cyo kwica MacDonald Masambuka w’imyaka 22 y’amavuko, mu gihe muri iki gihugu abantu basaga 40 bafite iki kibazo cy’uruhu bamaze kwicwa abandi 145 bakaba baragabweho ibitero.
Umupadiri, ndetse w’umuvandimwe wa Masambuka, umupolisi n’umukozi w’ibitaro bahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibice by’umubiri w’umuntu.
Umuyobozi w’ubushinjacyaha bukuru muri iki gihugu, Steve Kayuni, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati: “MacDonald yahemukiwe n’abo yizeraga, ni ukuvuga umuvandimwe we w’umupadiri, umupolisi ndetse n’umuyobozi ushinzwe ivuriro. Iyi ni imyanya yo kugirirwa icyizere.”
Kuva mu 2014, Malawi yibasiwe n’ibitero byibasira abantu bafite ubumuga bw’uruhu (albinos) aho ibice by’imibiri yabo usanga bikoreshwa mu migenzo y’ubupfumu bizera ko bazana ubutunzi n’amahirwe.
Mu mwanzuro w’urukiko watanzwe ku wa kane, urukiko rukuru rwemeje ko 12 bagambiriye kwica Masambuka kugira ngo bamukuremo amagufwa, bizeye ko bazunguka amafaranga.
Biteganyijwe ko aba bazamenyeshwa ibihano bazakatirwa kuwa 31 Gicurasi 2022.


