Mali: Abaturage bigaragambije bamagana ECOWAS n’u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo muri Mali bakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Bamako no mu yindi mijyi minini, bamagana ibihano by’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, n’icyo bita ukwivanga k’u Bufaransa.

Ni nyuma y’aho ubutegetsi bw’inzibacyuho bugizwe n’abasirikare ku Cyumweru mu cyumweru cyashize basabye aba baturage guhuza imbaraga, bakamagana ibihano by’uyu muryango.

Ibihano ECOWAS yafatiye Mali birimo: gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’ibindi bigize uyu muryango (ku butaka no mu kirere), kwirukana abadipolomate ba Mali muri ibi bihugu no guhagarikirwa inkunga y’amafaranga.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, aba baturage bari mu myigaragambyo, bari bafite ibendera ry’igihugu n’ibyapa byanditseho ubutumwa bw’uko bashyigikiye ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe na Col. Assimi Goïta, kandi amahitamo y’uwo bashaka ko abayobora ari ayabo.

Nk’uwitwa Modibo Koné wari ufite uburakari, yagize ati: “Mali irambiwe u Bufaransa. Mali irambiwe ECOWAS. Twaje uyu munsi kugira ngo twerekane ko twamaganye ibihano ECOWAS yafatiye igihugu cyacu.”

Uretse ECOWAS yafatiye Mali ibihano, u Bufaransa bwo buramaganirwa kubuza ubutegetsi bw’iki gihugu kwifatanya n’abacancuro bo mu mutwe wigenga w’Abarusiya wa Wagner Group.

U Bufaransa buvuga ko abacancuro ba Wagner bagiye bavugwaho amakosa atandukanye arimo guhohotera ikiremwamuntu mu bihugu bya Afurika bakoreramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *