Mu gihe hari hateganyijwe umukino wo kwishyura wagombaga guhuza ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi yahagaritse bitunguranye imikino yose mpuzamahanga ku rugande rw’igihugu cya Mali kubera ikibazo cya leta ya kiriya gihugu yivanze mu bijyanye n’ubuyobozi bwa federasiyo y’umupira w’amaguru yaho FEMAFOOT.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Binyuze mu ibaruwa FIFA yandikiye umuyobozi wa Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Mali, FEMAFOOT wakuwe ku buyobozi kuri uyu wa kane, umunyamabanga wa FIFA, Fatma Samoura yavuze ko atakwihanganira imikorere idahwitse ya Politiki yo muri kiriya gihugu giherutse gukuraho umuyobozi wa federasiyo kugeza ubu hakaba nta wundi muyobozi yari ifite.
Abantu benshi bari biteze uyu mwanzuro wa FIFA yari imaze igihe yihaniza inzego z’ubuyobozi za kiriya gihugu ku ikurwaho ry’ubuyobozi bwa federasiyo y’umupira w’amaguru, aho yari yanayibwiye ko izayifatira icyemezo n’itisubiraho ariko bikaba iby’ubusa.
Umunyamabanga wa FIFA yatangaje ko amakipe yose ari mu marushanwa atandukanye y’iriya kipe ahagaritswe ndetse ko nta n’iyindi nkunga iki gihugu kizigera kibona mu bijyanye n’imipira w’amaguru mu gihe leta idasubijeho komite yari iriho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki cyemezo cyo guhagarika imikino yose ya Mali gifashwe mu gihe ikipe yo muri kiriya gihugu izwi nka Onze Createur yari yamaze gusesekara mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’uko Rayon Sports ari yo yari iherutseyo muri wikende yashize bityo bikaba byari bigiye kongera guhura mu mukino wo kwishyura.
Ibi bihesheje amashirwe ikipe ya Rayon kuko ibashije gukomeza mu irushanwa idakinnye uyu mukino kuko ikipe byagombaga guhura ari nay o bahereyeho bahagarika aho mu mukino wa mbere ikipe yo muri Mali yari yayitsinze igitego kimwe ku busa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


