Mu birometero 7(7 km) werekeza Dioura, mu burengerazuba bwa Mopti, imodoka ya gisirikare yagonze igisasu cyo mu bwoko bwa “Mine”, abasirikare batandatu bahasiga ubuzima. Byabaye kuri uyu wa gatatu, ku wa 28 Gashyantare.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyavuganye na Lt. Colonel Mariam Sagara “ Twatakaje abantu bacu 6. Imodoka yagonze igisura bari bavuye mu butumwa, nta n’umwe warokotse.” Yongeyeho kandi ko ingabo za Mali ziri ku burinzi muri ako gace.
Igitero cyari giherutse kuba mu kwezi k’Ukuboza, aho cyaje guhitana abantu batatu. Hari mu gace ka Bulkessy, hafi y’umupaka wa Burkina Faso.
Kuva mu mwaka w’ 2002, Udutsiko twitwaje intwaro dufite aho duhuriye na Al-Qaeda twagiye tugaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo za Mali. Mu 2016, ubuyobozi bw’ingabo mu iki gihugu bwatangaje ko ingabo za Mali, akanama ka ONU gashinzwe umutekano n’ingabo z’abafaransa ziba muri icyo gihugu, Barkhane Force, zagabweho ibitero bigera ku 118.
Mu myaka ibiri ishize, iki gihugu cyagiye kigabwaho ibitero hagati no mu majyepfo yacyo, bikagira ingaruka ku biguhu bituranye nka Burkina Faso na Niger. Bibifashijwemo n’Ubufaransa, ibi bihugu byafashe umwanzuro wo gushinga umutwe, G5 Sahel hiyongeyemo Tchad na Mauritania. G5 Sahel izaba ifite intego yo guhashya imitwe y’iterabwoba muri ibi bihugu bitanu ifatanyije na ONU ndetse na Barkhane y’abafaransa.
Muri 2017, ibi bihugu byakusanyije miliyoni 250 z’amayero yo gushora kuri uyu mutwe. Mu cyumweru gishize, Umuryango w’ ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wavuze ko uzamuye inkunga yawo, ayo mafaranga agera ku mayero miliyoni 414. Mu gihe ibi bihugu bitanu biravuga ko bikeneye nibura miliyoni 450 z’amayero kugira ngo umushinga wo gutangiza G5 Sahel ugerweho.
JD. Tuyizere/bwiza.com


