Igihugu cya Mali cyatangaje ko kigiye kujyana mu nkiko mpuzamahanga umuryango wa CEDEAO kugirango havanweho ibihano kivuga ko binyuranyije n’amategeko cyafatiwe n’uyu muryango.
Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Choguel Kokalla Maiga, yavuze ko ibyo bihano bitemewe n’amasezerano mpuzamahanga arimo ayabuza gufatira ibihano ibihugu bidakora ku nyanja nka Mali.
Ibi Kokalla Maiga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatandatu ushize, ariko ntiyasobanura urukiko bazitabaza nk’uko tubikesha VOA.
Abakuru b’ibihugu bya CEDEAO bafatiye ibihano Mali mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama bafunga imipaka y’ibihugu byabo bafata n’ibihano by’ubucuruzi.
Ibi bihano nyuma byanashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.


