Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande kuri uyu wa gatanu yasuye ingabo z’u Bufaransa n’iza mali ziri mu bikorwa byo kurwanya intagondwa za kisilamu, aho yabasanze mu birindiro byabo muri gao ho mu majyaruguru ya Mali.
Perezida Hollande yageze muri Mali aherekejwe na minisitiri w’ingabo, Jean-Yves Le Drian, bakirwa na Minisitiri w’Intebe, Modibo Keita, aho yageze muri iki gihugu aje mu nama ihuza u Bufaransa na Afurika yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu. Iyi nama ikaba yanitabiriwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Urugendo rwa perezida w’u Bufaransa muri Mali ruje nyuma y’imyaka 4 igihugu cye gitangije igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Serval cyatangijwe kuwa 11 Mutarama 2013.
Iki gikorwa cyaciye intege abarwanyi b’intagondwa z’Abasilamu zikorana na Al Qaida kibabuza gukomeza kwigarurira ibice by’igihugu mu majyaruguru aho bari bafite umugambi wo kwigarurira n’umurwa mukuru, Bamako.
Francois Hollande ku rundi ruhande, yasuye ingabo ze ziri muri iki gice cy’amajyaruguru ya Mali nubundi, mu gihe kuri uyu wa gatanu zemeye ko mu mpera z’Ugushyingo ziciye umwana mu bikorwa byazo nk’uko byemejwe na minisiteri y’ingabo mu itangazo yashyize ahagaragara.
Jeune Afrique yari yatangaje ko hari amakuru ayigeraho avuga ko ingabo z’u Bufaransa zishe umwana kuwa 30 Ugushyingo ubwo zari mu irondo mu majyaruguru ya Mali zarangiza zikamuhamba ahitwa Catimini.
Amakuru iki kinyamakuru cyabashije kugenzura avuye mu myanzuro y’inama yo mu mpera z’Ukuboza, akaba avuga ko muri iyo nama umwe mu basirikare b’u Bufaransa yemeye ko barashe umuntu bakeka ko yari mu mutwe w’iterabwoba mbere yo kumushyingura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usibye kwica uyu mwana, ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu ndetse no mu bindi nka Centrafrica zikunze gushinjwa ibyaha binyuranye byo guhohotera abanyagihugu bo muri ibi bihugu, ibyaha ahanini byiganjemo gufata ku ngufu no gukoresha abagore n’abakobwa ibikorwa bibatesha agaciro nko kubasambanyisha imbwa zabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


