Mali: Umufaransakazi wamaze imyaka ine yarashimuswe wari umaze umwaka arekuwe yongeye kubura

Sangiza iyi nkuru

Umufaransakazi Sophie Petronin wakoraga mu bikorwa by’ubutabazi wari umaze umwaka abohowe nyuma y’imyaka ine yarashimuswe n’ibyihebe mu majyaryguru ya Mali, yasubiye muri iki gihugu none yongeye kubura nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Petronin w’imyaka 76 ufite ikigo gifasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi n’imfubyi washimutiwe mu 2016 mu Mujyi wa Gao mu 2016, yari yasubiye muri Mali mu ibanga muri Mata uyu mwaka.

Liberation kandi iravuga ko Umuyobozi Mukuru w’igipolisi yatanze amabwiriza yo kumushakisha no kumugarura I Bamako, mu murwa mukuru wa Mali.

Gverinoma ya Mali yo ntiyasubije ubusabe bwo kugira icyo ivuga kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *