Umusirikare w’Umuryango w’Abibumbye uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA) kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare 2016 yishe bagenzi be babiri harimo umwe wari umukuriye n’undi w’umuganga bakomoka muri Tchad, abarashe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa MINUSMA, Olivier Salgado wakomeje avuga ko iperereza rikomeje.
Amakuru aturuka I Kidal mu birindiro by’izi ngabo, avuga ko uku kurasa kwatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abasirikare babiri, aho bivugwa ko uwishe bagenzi be ari umusirikare wo muri Tchad nubwo bitahise byemezwa nk’uko bitangazwa na Reuters.
Ku rundi ruhande byibuze abasirikare batanu b’Umuryango w’Abibumbye na none muri Mali, baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali nk’uko byemejwe na Loni.
Ibisasu bya mortier bigera ku munani nibyo byarashwe kuri ibi birindiro, ndetse habaho no kurasa nk’uko byemezwa na Olivier Salgado, umuvugizi wa Minusma.
Ngo hari ku isaha ya saa moya za mugitondo i Kidal ubwo ibirindiro bya MINUSMA byaterwaga nk’uko byemezwa na none na Mahamat Saleh Annadif, uhagarariye Ban Ki-moon muri Mali.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, rivuga ko ibitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bigize ibyaha by’intambara mu mategeko mpuzamahanga.
Iri tangazo riukomeza rivuga ko ibitero kuri MINUSMA bitazaca intege kwiyemeza gufasha guverinoma ya Mali kwa Loni mu gushakira amahoro arambye n’umutekano abaturage ba Mali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



