Marina akomeje kubura mu muziki

Marina ku rutonde rw’abahanzikazi bakomeje kuba impenebere mu muziki

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Uwase Ingabire Marina Ukoresha amazina ya “Marina” mu muziki nyarwanda,ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wari umaze kubaka izina mu myaka ishize ariko kuri ubu akaba asa n’uwitandukanije n’umuziki.

Uyu muhanzikazi aheruka kuvugwa haba mu bitangazamakuru no muri rusange ubwo hasohokaga indirimbo yakoranye n’umuhanzi Yvan Muzika bise “Intare batinya”.Iyi akaba ari iya Kamaliza basubiyemo.

Gusa nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo uyu mukobwa ntabwo yongeye gushyira hanze ibindi bihangano nk’uko yabikoraga mu myaka yabanjirije uyu wa 2023.Uku kudakora cyane bikaba bikaba bifitanye isano na bamwe mu bandi bahanzikazi bagenzi be, bagiye baza mu muziki bakagaragaza ubushake ariko hashira igihe ugasanga inganzo yabo irakamye.

Muri abo harimo umuhanzikazi Young Grace wahanyanyaje mu muziki akanitabira amarushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko nyuma nawe yaje kugenda biguruntege kugeza ubwo kugeza ubu nta bihangano agishyira hanze.

Si uyu gusa harimo n’abandi nka Jody Phibi nawe wagaragaje ko afite impano ariko nayo ikaza kumubera impenebere.Ntitwabura kuvuga kandi nka Charly na Nina nabo batakigaragara n’abandi batandukanye bakomeje kubura.

Cyo kimwe n’umuhanzikazi Queen Cha ugiye kumara hafi imyaka ibiri atumvikana mu buryo bwo mu gushyira ibihangano hanze ndetse no mu bitangazamakuru.

Aba bahanzikazi bose rero iyo witegereje usanga bakunda kugarukwaho impamvu baburirwa irengero mu muziki kandi bakabaye baza mu bimbere mu gutinyura abakobwa kuza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Marina akomeje kubura mu muziki
Marina akomeje kubura mu muziki

Queen Cha amaze igihe ataboneka
Queen Cha amaze igihe ataboneka

Charly na Nina nabo ntibagikoma
Charly na Nina nabo ntibagikoma

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *