Ntakabanyura n'umukunzi we bitegura gushakana

Mama Charlene yavuze ko ashyigikiye urushako rw’uwari umugabo we n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa Mukeshimana Emeritha wamenyekanye nka Mama Charlene yavuze ko ashyigikiye urushako rwa Ntakabanyura Claude n’umukunzi we bateganya gusezerana imbere y’Imana witwa Louise.

Tariki ya 4 Nzeri ni bwo Ntakabanyura yeretse inshuti n’umuryango uyu mukunzi we, amwambika impeta, anamenyesha itangazamakuru ko bazasezeranira imbere y’Imana mu itorero ADEPR mu Kuboza 2022.

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Claude-Papa-Charlene-yerekanye-umukobwa-asimbuje-umuvugabutumwa-Mama-Charlene

Mukeshimana wakunze kugaragara mu biganiro ku miyoboro itandukanye ya YouTube avuga ubutumwa bwo muri Bibiliya, mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV, yabajijwe niba azataha ubukwe bw’uwari umugabo we, asubiza ko no mu kwambika impeta, iyo atumirwa yari kujyayo.

Yagize ati: “Buriya n’iyo ambwira ati ‘Ndibutere ivi’ nari kujyayo. Nari nzi ko azabikora ariko sinari nzi itariki. Nari kujyayo, kubera iki se?”

Mu kindi kiganiro yagiriye ku muyoboro we witwa Mama Charlene Official, Mukeshimana yatangaje ko asigaye afata Ntakabanyura nka musaza cyangwa ‘grand-frère’ we, aboneraho kuvuga ko ashyigikiye urushako rw’aba bombi.

Yagize ati: “Ubu ngubu umurongo tugezeho ni uwo kumushyigikira agakora ubukwe, ibyanjye bizaza nyuma.” Uwari uyoboye ikiganiro yamusubirishijemo niba azashyigikira uwari umugabo we, asubiza ati: “Yeee, nzamushyigikira.”

Uyu muvugabutumwa yavuze ko azategura impano azaha uwari umugabo we mu bukwe bwe, kandi azajyana abana babutahe. Ikindi azakomeza gukora ngo ni ugusenga ngo buzagende neza. Ati: “Ni ugutegura impano, hanyuma tugategura n’ukuntu abana bagomba kubujyamo nyine, nkagenda mbaherekeje. No kubusengera kugira ngo buzagende neza.”

Mukeshimana na Ntakabanyura bamaze imyaka 13 batandukanye. Uyu mugabo yigeze gusobanurira itangazamakuru ko yasabye umugore babyaranye abana batanu ko basubirana ariko arabyanga gusa uyu muvugabutumwa we ngo ntacyo yabivugaho kuko ari ibanga rubanda badakwiye kumenya.

Ibyabo byavuzweho cyane mu gihe cya vuba kandi bari bamaze imyaka myinshi batandukanye, bitewe n’uko Mukeshimana yakundaga gutanga urugero rw’urushako rwe rwasenyutse mu ivugabutumwa rye.

Ntakabanyura n'umukunzi we bitegura gushakana
Ntakabanyura n’umukunzi we bitegura gushakana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *