Mama Eminante mu maboko ya polisi ashinjwa kwakira ruswa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) Mugabushaka Jeanne de Chantal, uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante, amaze iminsi mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cya ruswa, ndetse yamaze no gukorerwa dosiye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Biravugwa ko Eminante yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Aya makuru yanemejwe na polisi aho, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yemeye ko Eminante afunze ndetse akaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha muri Rusororo ho mu karere ka Gasabo.

Sp Hitayezu yirinze kugira byinshi atangaza ku biri muri dosiye ya Eminante, kuko avuga ko n’ubwo yaba ari mu maboko ya Polisi ubushinjacyaha ari bwo bumufiteho ububasha n’amakuru ajyanye n’aho dosiye y’ibyo ashinjwa igeze.

Hari hashize igihe mu Rwanda nta munyamakuru ufunze n’ubwo abenshi bafungwa bazira inkuru baba banditse we akaba ashinjwa kwaka ruswa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda yose ntacyo arabitangazaho ndetse n’ikigo cy’abanyamakuru b’igenzura RMC nacyo ntikiragira icyo gitangaza ku ifungwa rya Eminante .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *