Ikipe ya Manchester United yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga kuri Sitade ya Westham, aho yatunguwe no kubona yakirizwa amabuye maze biza no kuyiviramo gutsindwa.
Ni kuri uyu wa kabiri taliki 10 Gicurasi 2016, ubwo Man Utd yatsindwaga na West Ham ibitego 3-2 by’umwihariko bus yabo iranangizwa.

Kumena imodoka yari itwaye abakinnyi, byatumye umukino wimurwaho iminota 45 ku masaha yari ateganyijwe binavugwa ko ari byo byateye iyi kipe umwaku bituma itsindwa.
Hasobanurwa intandaro yo gutsindwa, abakinnyi bagize bati” byari ijoro ridasanzwe kuko 99% abafana bitwaye nabi, twakomeje tubona ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ko abafana bari biteguye kudukorera amabi kuri uyu mugoroba”.
Kapiteni wa Man Utd, Wayne Rooney aganira na Sky sports yagaye imyitwarire mibi y’abafana, ati” ndizera ko ikipe ya West Ham izicuza ku by’abafana bayo bakoze”.

Ku ruhande rw’umutoza wa Westham, aganira na BBC yashimangiye uburangare bwa Man Utd, maze avuga ko bakagombye kuba baje kare bakirinda umuvundo.
Ati:” siniyumvisha impamvu abakinnyi bataje kare, byose nibo babiteye kuko bari bazi ko haribube akavuyo mu mihanda yose.”
Van Gaal wabuze amahirwe yo gufata umwanya wa kane, yatangaje ko atari impanuka yabaye ku modoka yari ibatwaye kuko iy’abakinnyi ba West Ham ntacyo yabaye kandi yari iri aho hafi, yongeraho ko amashusho yafashwe azivugira.
Uku gutsindwa kwa Man Utd, ni kimwe mu byongeye gusembura abafana basaba ko Van Gaal yakwirukanwa nk’uko badahwema kubivuga.
Kugeza ubu Man U, ikizere cyo kuzagaragara mu irushanwa rya Champions League umwaka utaha kiragenda kiyoyoka, mu gihe izaba itatsinze imikino 2 isigaje, ariko bigasaba ko Man City bihanganye itsindwa imikino yayo isigaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


