Ahitwa Lubutu, mu majyaruguru ya Maniema, itsinda ry’inyeshyamba za wazalendo riyobowe n’uwiyise Major Mbinga ryabujije abashinzwe kurinda Parike y’Igihugu ya Maiko gukora akazi bashinzwe, aho bivugwa ko babambuye intwaro zabo z’akazi nk’uko byemejwe n’abayobozi.
Emile Omari, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Lubutu, ku Cyumweru yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Batwaye intwaro zimwe z’abarinzi ba Parike ya Maiko. Kuwa Mbere nzaba mfite amakuru arambuye.”
Sosiyete sivile ya Lubutu ivuga ko intwaro zatwawe ku ngufu ari zirindwi. Ibi byabereye mu gace ka Ondo, ku birometero 34 uvuye Lubutu-centre, ku muhanda wa Maiko.
Sosiyete sivile yandikiye Guverineri w’Intara ya Maniema ati: “Uwiyita Major Mbinga yanze yivuye inyuma ko abashinzwe kurinda parike bakora amarondo muri Parike y’igihugu ya Maiko kugira ngo basohoze inshingano zabo. Yageze n’aho afata abashinzwe kurinda parike abambura intwaro zabo.”
Aya makuru yemejwe no mu buyobozi bwa parike. Nk’uko amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi bwa parike abitangaza ngo hari gukorwa ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke mu bwumvikane. Ni mu gihe Amakuru agera ku rubuga dukesha iyi nkuru avuga ko atari ubwa mbere ibi bibaye.
Byongeye kandi, sosiyete sivile yatangaje ko aba wazalendo ari bo nyirabayazana y’umutekano muke mu turere batuyemo. Bashinjwa kwambura abaturage utwabo ku ngufu, gukora iyicarubozo, n’ubundi buryo bw’ubugizi bwa nabi.


