Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group yateye utwatsi imbabazi umushoramari witwa Nzizera Aimable avuga ko yamuhaye, nyuma y’aho uyu munyamakuru afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gukangisha kumusebya.
Uyu munyamakuru watawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023 mbere y’uko ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge ku ya 26 Ukwakira, yanditse ibaruwa akoresheje ikaramu, asobanura ko hari abakomeye bari kumugendaho bamuziza umwuga w’itangazamakuru.
Muri iyi baruwa, Manirakiza yavuze ko akazi kabangamiraga inyungu z’abakomeye batari bake kandi ko Nzizera yifashishijwe, amuhimbira ibyaha. Ati: “Na Nzizera Aimable ukomeje kugenda ampimbira ibyaha ntakoze, ndabibona ko afite abantu benshi kandi bakomeye mu nzego za Leta bamuri inyuma ngo bamufashe kunyikiza no kuncecekesha ngo ntakomeza kubangamira inyungu zabo bwite no kugaragaza amakosa n’ibyaha bakoze.“
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, ubwo Manirakiza yajuriraga icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, hagaragajwe ibaruwa Nzizera yanditse, asabira uyu munyamakuru gukurikiranwa adafunzwe kuko ngo yamubabariye.
Nzizera muri iyi baruwa yanditse tariki ya 10 Ugushyingo, yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefone ya gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.“
Uyu munyamakuru yasubije ko nta cyaha yakoze ku buryo Nzizera yamuha imbabazi. Ati: “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri, akagaragaza ko yambeshyeye.“
Ubwo Manirakiza yatabwaga muri yombi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwasobanuye ko rwamufatiye mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru. Ubushinjacyaha bwahinduye inyito y’icyaha, bucyita “gukangisha gusebanya.”



