Manzi Thierry mu muryango ugaruka muri APR FC nk’umusimbura wa myugariro yirukanye

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry, biravugwa ko ari mu muryango ugaruka muri APR FC nk’umusimbura wa myugariro Nsabimana Aimable wamaze gusezererwa n’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Ku munsi w’ejo ni bwo APR FC yatangaje ko itazakomezanya na Nsabimana Aimable wari umaze umwaka ayigarutsemo, nyuma yo kuva muri Police FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ntiyigeze itangaza impamvu yahisemo gutandukana n’uyu musore, gusa hari amakuru avuga ko yari asanzwe afitanye ibibazo bikomeye n’abatoza be, barangajwe imbere na Mohammed Adil Erradi.

Kuri ubu nyuma yo gusezerera Aimable, hari amakuru avuga ko bishobora kurangira APR FC igaruye Manzi Thierry wahoze ari Kapiteni wayo, ndetse akaba anari mu muryango uyinjiramo.

Ibi birajyana n’andi makuru avuga ko uyu musore na mugenzi we Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ basanzwe bakinana muri FAR Rabat yo muri Maroc bafite ubwoba bwo gutakaza umwanya wo gukina, nyuma y’uko iyi kipe itandukanye na Sven Vandenbroeck wari umutoza wayo mukuru.

Uyu mubiligi wahoze atoza Simba Sports Club yo muri Tanzania aheruka kwerekeza muri Abha FC yo mu yyiciro cya mbere muri Arabie Saoudite, kandi ni we wagize uruhare kugira ngo bariya bakinnyi bombi berekeze muri iriya kipe y’Igisirikare cya Maroc.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Manzi Thierry mu muryango ugaruka muri APR FC nk’umusimbura wa myugariro yirukanye
    byaba aribyiza abasore bacu nibagaruke tuyahabye

  2. Manzi Thierry mu muryango ugaruka muri APR FC nk’umusimbura wa myugariro yirukanye
    byaba aribyiza abasore bacu nibagaruke tuyahabye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *