Marguerite Barankitse muri bane bahatanira igihembo cyitiriwe Aurora

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2016, komite ishinzwe amajonjora y’abahatanira igihembo cyitiriwe Aurora ( Prix Aurora ) yatoranije bane bageze ku cyiciro cya nyuma cyo kwegukana iki gihembo.

Iki ni igihembo gishya ku isi kigiye kujya gitangwa buri mwaka,kikazajya gihabwa abantu cyangwa ibigo byagaragaje ubudashyikirwa mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu kurusha abandi,cyane cyane biyemeje gutanga ubuzima bwabo ngo barokore ubw’abari mu kaga.

Ni igihembo gifite agaciro ka miliyoni y’amadolari(ni ukuvuga akabakaba miliyoni magana inani uyabaze mu manyarwanda).

Abagomba kuvamo uwegukana iki gihembo ni bane barimo:Marguerite Barankitse uyobora ikigo gitanga ubufasha ku bari mu kaga kizwi nka Maison Shalom mu Burundi,harimo ibitaro bya REMA na byo by’i Burundi,Docteur Tom Catena wo mu bitaro bya Mother of Mercy muri Sudani , Syeda Ghulam Fatima,umunyamabanga mukuru w’umuryango Bonded Labor Liberation Front wo mu gihugu cya Pakistan na Padiri Bernard Kinvi,ushinzwe ibikorwa bya kiliziya gatolika ahitwa Bossemptélé muri Repubulika ya Centrafricaine.

maggy_barankitse
Barankitse azwiho gukunda abana cyane

Vartan Gregorian watangije umugambi witwa 100 LIVES akaba no mu bagize akanama gahitamo abahatanira iki gihembo yavuze ko aba batoranijwe kubera ibikorwa bihambaye bakoreye abo bitangiye.

Yagize ati :’’Bane bageze mu cyiciro cya nyuma bahize abandi kubera umuhate wo gukiza ubuzima no kurwanya akarengane ku baturage b’iwabo’’.

100 LIVES na wo ni umugambi watangijwe nyuma ya jenoside yakorewe Abanyarumeniya (Iniatives for Development of Armenia),aho abasaga miliyoni n’igice bayitikiriyemo, abayirokotse bagashaka uburyo bwo gushimira abakijije abantu no kubaka Armenia bundi bushya.

Abageze mu cyiciro cya nyuma bahagejejwe n’iki ?

Aba bane bageze mu cyiciro cya nyuma bahatanira igihembo cya Aurora, bakoze ibikorwa bihambaye; aho nka Marguerite Barankitse n’ibitaro bya REMA bahishe abahigwaga benda kwicwa mu Burundi(habarwa abagera ku bihumbi 28),banavura abana b’imfubyi babarirwa mu bihumbi 80 mu ntambara zayogoje u Burundi.

Marguerite wenyine yahishe abantu bagera kuri 72 wenyine ndetse akaba yarafunguye ibitaro byo kuvura abakomerekeye mu ntambara.

956395b2b1b7_0
Hari n’abamwita umugore w’abana 10,000

Kuri Docteur Tom Catena w’umunyamerika,yitangiye ubuzima bw’abazahajwe n’intambara bagera ku bihumbi 500 muri Sudani ;akaba yaremeye kwitanga ijoro n’amanywa(amasaha 24/24)kugirango hatagira impunzi ibura ubufasha ikeneye.

Ubwitange n’umurava byamuranze byatumye ikinyamakuru TIME Magazine cyo mu Bwongereza kimushyira mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi yose mu mwaka wa 2015.

Kuri Syeda Ghulam Fatima,yarwanije imirimo y’agahato mu gihugu cya Pakistan, ndetse akaba yararengeye ubuzima bw’abana bagera mu bihumbi 24 bose bakoreshwaga imirimo ivunanye.

Naho Père Bernard Kinvi, ni umupadiri wabuhawe akiri muto cyane nyuma yo gupfusha umubyeyi n’abavandimwe ;akaba yarataye igihugu cye cya Togo, yitangira impunzi z’intambara yashyamiranije abayislamu n’abakiristo muri Centrafrique kuva mu w’2012.

Père Bernard Kinvi ubwe yahishe impunzi zibarirwa mu magana akaba yaranashoboye kuzishakira ubuvuzi n’ubundi butabazi bw’ibanze azirinda imfu zibasiye abatari bake.

Iki gihembo gishya kizatangwa ku ya 24 Mata 2016, kikazajya gihora gitangwa buri mwaka, kigamije gutuma ubuzima bw’abari mu kaga burokorwa; uzashobora kugitsindira azajya ahabwa miliyoni y’amadolari ya Amerika.

Kitiriwe Aurora watanze ubuhamya bw’uko jenoside yakorewe Abanya Armenia yagenze nyuma y’uko ayirokotse; ibi bikazatera umwete abakiri bato bagakura bafite umuco wo gutabara abari mu kaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *