Mariah Carey yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa imyanya y'ibanga itwikiriwe n'ifuro-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Uko iminsi ishira indi igataha usanga abahanzi batandukanye by’umwihariko abo muri America biyambika ubusa umunsi ku munsi, Mariah Carey ari muri abo kuko yabihamishije amafoto ye yashyize hanze yambaye uko yavutse.
mariah1
Ni kuri uyu wa gatanu taliki 09 Nzeli 2016, ubwo Mariah Carey yashyiraga amafoto ye hanze binyuze ku rubuga rwa Instagram yambaye ubusa aho ibice by’umubiri we byagaragaraga uko byakabaye naho imyanya y’ibanga yo ikaba yari itwikiriwe n’urufuro.
Ibi yabikoze mu gihe abantu basaga miliyoni 4 bamukurikira kuri uru rubuga, ibintu byanatumye abakunzi be bagira icyo babivugaho, gusa uruhande runini wasangaga bavuga ko imyaka uyu mugore agezemo atakabaye yishyira ku Karubanda atambaye.
mariah-carey-split
Mu bwogero uyu muhanzikazi yifotoreye wasangaga ngo ntacyo bimubwiye nkuko bigaragazwa no kumwenyura kwa hato na hato,ibintu ngo bishobora gutuma abandi bahanzikazi bakizamuka bamufatiraho urugero rwo kwambara ubusa.
Mariah Carey kuri ubu ngo ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo hirya no hino ndetse atibagiwe no gukora ibiganiro kuri televiziyo zitandukanye arushaho kubimenyakanisha no kwiyegereza abakunzi be.

Ndacyayisenga FredBwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *