Kuri uyu wa 19 Kamena 2021, APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu minota 33, biyongerera amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, icyiciro cya mbere.
Ni amakipe yabanje kugorana, ku buryo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye anganya ubusa ku busa (0-0), ariko APR FC igaruka mu gice cya kabiri ifite imbaraga n’inyota yo gutsinda.
APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 55, icya gatandatu ikibona ku munota wa 88, cyatsinzwe na Mugunga Yves.
Nyuma y’umukino, itangazamakuru ryabajije umutoza Rwasamanzi Yves wa Marines FC ikipe ye itsindwa ibi bitego byose, atanga impamvu zirimo kuba hari abakinnyi yaruhuye bari bamaze iminsi bakina imikino ikomeye no kuba umuzamu Ntwari Fiacre yavunitse agasimbuzwa.
Rwasamanzi muri videwo dukesha RBA yagize ati: “Twakinnye match ebyiri zishize zari zikomeye cyane, gukina na Rayon Sports, ugakurikizaho A.S Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashyashya, byageze igihe bararuha kubera kubura na match fitness ariko nta kundi twagombaga kubagerageza nabo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari ku-expoza group imwe ngo ikine match zose.”
Yakomeje ati: “Cyane cyane ko iyo ubuze umuzamu, ukabura n’umudefanseri (mwugariro), byatugoye kugira ngo dufate rythme ya match ariko nta kundi ni umukino, ikipe yari hejuru kuturusha muri deuxieme mi-temps, twatsinzwe, tugomba gutegura umukino ukurikiyeho.”
APR FC isigaje umukino umwe wa shampiyona, iyoboye urutonde n’amanota 16, ikaba izigamye ibitego 14. A.S Kigali nayo isigaje umukino umwe, ifite amanota 16 n’ibitego 10 izigamye. Imwe muri aya makipe izegukana igikombe cya shampiyona.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abasaza babanyapolitike ni babi mubirinde -Asouman avuze amagambo akomeye ku gihano Sankara yasabiwe
youtube.com

6 Responses
Marines FC yari yaruhuye abakinnyi ku mukino wayihuje na APR FC
Ni akumiro gusa reba gutsindwa ibitego 4mu minota nakwita 2.Ibi bitesha agaciro football yacu.Niyo mpamvu usanga abantu bikundira championnat zo hirya iyo.Ibikorwa nk’ibi byo kubyara umuntu muri Batisimu ntibabikozwa.

Uko niko umupira wacu uteye ikipe itiza indi abakinnyi 8 bakongera bagahurira muri shampiyona imwe nahandi biba usibye murda ku apr na marine arko iyo bageze hanze nibitinda kwigaragaza.

nta mugayo a p r yakinaga na a p r .ninayo mpamvu izahora idukoza isoni muruhando mpuzamahanga kuko ibona ibyo itakoreye
Marines FC yari yaruhuye abakinnyi ku mukino wayihuje na APR FC
nta mugayo a p r yakinaga na a p r .ninayo mpamvu izahora idukoza isoni muruhando mpuzamahanga kuko ibona ibyo itakoreye