ftdt0tmwiaax_lh.jpg

Maroc ishyigikiye kandidatire rukumbi ya Mushikiwabo ngo azakomeze kuvugurura OIF

Sangiza iyi nkuru

Ubwami bwa Maroc bwatanze igitekerezo cy’uko hatazagira undi muntu uhatana n’Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie uriho ubu, Louise Mushikiwabo, mu yindi manda kugirango azabashe gukomeza amavugurura yatangije mu muryango, nk’uko byemejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Gicurasi, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ubufatanye bw’Abanyafurika n’Abanya-Maroc baba mu mahanga, Nasser Bourita.

Ubu ni bwo buryo bwumvikana kandi bufatika bwo gutanga kandidatire imwe rukumbi mu nama itaha y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), iteganijwe muri Tunisia, hitawe ku bihe byihariye, cyane cyane ingaruka z’icyorezo, ariko kandi n’ubushake bwo gukomeza amavugurura yatangijwe na La Francophonie, nk’uko byashimangiwe na Bourita mu nama idasanzwe ya 41 y’abaminisitiri b’uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi nama y’abaminisitiri kandi yari igamije kumenya uburyo bwihariye buzakoreshwa mu gutora umunyamabanga mukuru mushya mu nama ya 18 ya La Francophonie izabera i Djerba, muri Tunisia ku ya 19 na 20 Ugushyingo 2022.

Bourita yagaragaje ko ubwo buryo butanyuranyije n’amategeko y’umuryango, ashimangira ko ari ngombwa kubungabunga imikorere n’umutekano by’inzego za La Francophonie, mu gihe hakomeje amavugurura yakozwe kugeza ubu n’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo.

Yakomeje agira ati: “Turashaka gukomeza ayo mavugurura”, akomeza avuga ko ubwo buryo bwa kandidatire imwe buzafasha kwibanda ku itegurwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu n’ibibazo byayo, ndetse no kwibanda ku gukomeza amavugurura.

ftdt0tmwiaax_lh.jpg

Minisitiri yasabye umunyamabanga mukuru ndetse n’ubunyamabanga ati: “Igihe kidutandukanya n’inama gikwiye kwibanda ku mirimo ifatika.”

Bourita yashimangiye kandi ko ari ngombwa ubukangurambaga kugira ngo inama ya Tunisia izabe inama ikomeye kandi ibe intambwe ikomeye mu bikorwa bya La Francophonie.

Minisitiri yishimiye kandi ubukangurambaga bw’abategetsi ba Tunisia kugira ngo iyi nama izabe “inama nziza izacira inzira ejo hazaza h’umuryango”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *