Maroc yataye muri yombi Umufaransa washakishwaga ku rwego mpuzamahanga

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano za Maroc zataye muri yombi zataye muri yombi Umufaransa washakishwaga ku rwego mpuzamahanga n’ubutabera bw’igihugu cye akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica mu rwego rw’agatsiko k’abakora ibyaha byateguwe.

Nk’uko bitangazwa n’ubutasi bwo hanze y’igihugu mu Bufaransa, DGSN, ngo ubwo hagenzurwaga umwirorondo w’uyu Mufaransa w’imyaka 30, hagaragaye ko yanashakishwaga n’Igipolisi Mpuzamahanga, Interpol akurikiranweho kwangiza ibimenyetso by’ibyaha.

Uyu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Maroc mu gihe hategerejwe ko azoherezwa mu gihugu cye nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Nyafurika, APANews.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *